Abakora mu nzego z’ubutabera barasaba gufashwa gusobanukirwa raporo za RFL

Abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, barasaba gufashwa gusobanukirwa neza ibiba bikubiye muri raporo zikorwa na Labaratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).

Bifuza gufashwa gusobanukirwa raporo zitangwa na RFL
Bifuza gufashwa gusobanukirwa raporo zitangwa na RFL

Abakora mu butabera bagaragaza imbogamizi z’uko uretse kuba bagirira icyizere raporo za RFL, ariko akenshi baba badasobanukiwe neza ibikubiye muri raporo zabo, ahanini bigaterwa n’amagambo akoreshwa, asaba kuba umuntu yarabyize cyangwa se yarabihuguriwe.

Ku ruhande rw’abunganizi mu mategeko ngo bibagiraho ingaruka cyane, kuko akenshi badashobora gusobanurira neza abakiriya babo ibikubiye muri izo raporo, bigatuma bazikoresha buhumyi, kubera ko bubaha kandi bazi ko raporo z’abahanga nta kuzijyaho impaka.

Ubwo RFL yari mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza muri gahunda ya ‘Menya RFL’, igamije kumenyekanisha ibikorwa byayo binyuze mu bayobozi b’inzego z’ibanze, n’abandi bakorana n’abaturage bya hafi, tariki 31 Kanama 2022, umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Rwamagana Angelique Bakayibambe, yavuko hari ibigora abaturage.

Yagize ati “Ese ko ibisubizo byo muri RFL bihabwa umuturage mu rurimi atumva neza, bigoye kubyumva kubera amagambo akoreshwamo agoye mwamubafasha iki?”

Ibi kandi byanagarutsweho na Marie Louise Mukashema, umukozi mu Ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), tariki 24 Kanama 2022, ubwo ubukangurambaga bwa Menya RFL bwari bugeze mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Raporo zanyu nyinshi turazisoma ntituzumve, kubera ko benshi mu bavoka, abacamanza, ntabwo bafite ubwo bumenyi, kugira ngo abashe gusoma iyo raporo ayumve. Niba bishoboka byaba byiza ko mwatuvungurira ku bumenyi bwanyu, kugira ngo tujye tubasha gusoma izo raporo tuzumve”.

Akomeza agira ati “Nituzumva tuzazisobanurira abo twunganira, barusheho kugirira icyizere iyi Laboratwari, akenshi tuzikoresha buhumyi, kuko twubaha kandi tuzi neza ko raporo z’abahanga nta kuzijyaho impaka, ziba zivuga ukuri, ariko nibura tujye tunazikoresha tuzumva”.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, avuga ko ibikubiye muri raporo zabo biba bitoroshye kubyisobanurira, ari naho ahera asaba inkiko kujya zibiyambaza, kuko bafite abakozi babishinzwe.

Ati “Iriya raporo yakwandikwa mu Kinyarwanda cyangwa Igifaransa ntiwayumva, niyo mpamvu dufite inshingano mu rukiko, zo kugira ngo tuze kubisobanura. Umuntu wese duhaye raporo, baramubwira bati igihe azagerera mu rukiko, twiteguye kuza kuyisobanura”.

Akomeza agira ati “Rwose ndabibasabye iriya raporo ntabwo iba yoroshye, iri mu ndimi za siyansi, hari amagambo atajya mu Kinyarwanda, dufite abakozi Leta yashizeho kugira ngo bajye mu rukiko kuyisobanura”.

Umuyobozi Mukuru wa RFL Dr. Charles Karangwa
Umuyobozi Mukuru wa RFL Dr. Charles Karangwa

Kubera urwego rwiza RFL imaze kugeraho yaba mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, byatumye batorerwa kuzakira inama mpuzamahanga nyafurika ya 10, izahuza ibihugu birenga 40, harimo ibyo muri Afurika no ku yindi migabane, birimo u Budage, Argentina, u Buholandi, u Buhinde hamwe n’u Busuwisi.

Ni inama izaba muri Werurwe 2023, igamije kumenyekanisha serivisi zitangwa na za Labaratwari z’ibihugu bya Afurika, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ni gute twagira umugabane utekanye kubera ibimenyetso bya gihanga bishobora gutuma ubutabera bunozwa”.

Kuva RFL yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwakira dosiye zigera ibihumbi 30, byanafashije mu kugabanyuka kw’ikiguzi cyagendaga ku bizamini byakorwaga mbere, kuko nko gukoresha icya ADN byasabaga amayero 950 mu gihe uyu munsi bifata gusa 367.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka