Abakora mu byo gutwara abagenzi barasaba koroherezwa kujya mu miryango yabo

Abashoferi n’abandi bafite aho bahuriye no gutwara abagenzi mu modoka barifuza koroherezwa bagasanga imiryango yabo.

Umuyobozi wa Gare ya Nyagatare Butera Faustin asanga abashoferi icyemezo cya Guma mu Karere cyasanze kure y’ingo zabo bakoroherezwa bakazisubiramo kuko byabarinda gutunga ingo ebyiri mu gihe nta kazi bafite.

Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali
Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali

Yabitangaje kuri uyu wa 05 Mutarama 2021 nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 04 Mutarama igafata ibyemezo bigamije gukumira ubwiyongere bw’indwara ya COVID-19 harimo icyo guhagarika ingendo zihuza uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali.

Ni imyanzuro yafashwe mu masaha y’ijoro ku buryo abantu benshi baraye batamenye ibyabaye uretse kumva amakuru ya mu gitondo.

Ntambabazi Etienne umushoferi wa Coster avuga ko kuba ingendo zongeye guhagarara ari ikibazo ku mushoferi cyane abakorera ibigo byigenga.

Ati “Ubundi umushoferi arya ari uko yakoze, buri munsi ahabwa amafaranga yo kurya akarya igice ikindi akagisigira umuryango kuko umushahara uba ari mucye. Urumva niba tudakorera Leta umushahara uvuyeho kandi n’ayo twahabwaga yo kurya ku munsi nayo yagiye.”

Umuyobozi wa gare ya Nyagatare Butera Faustin avuga ko icyemezo cyafashwe ntacyo bagihinduraho kuko henshi abantu bari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kimwe n’abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’umuryango yabo ngo ni ikibazo kuko bagiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi.

Yifuza ko bishobotse abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’imiryango bakoroherezwa kuyisubiramo.

Agira ati “Nanjye byansanze kure y’umuryango wanjye kimwe n’abashoferi bari baraye ahandi hatari mu ngo zabo urumva tugiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi. Twifuzaga ko abashoferi bakoroherezwa bagasanga ingo zabo kuko nibwo n’iyi minsi akazi kahagaze.”

Umuyobozi mukuru wa RITCO Nkusi Godfrey uvuga ko icyemezo cyafashwe kigamije kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda bityo ntawukwiye kutagishyikira.

Kuri we n’ubwo ari Guma mu Karere asanga n’ubundi ari Guma mu Rugo kuko batazabasha gukora kandi ari igihombo ku kigo.

Ubu ngo barimo gushakisha uko imodoka zagarurwa ku kigo ndetse n’abakozi bakajya mu miryango yabo.

Yizeza ariko abakozi b’iki kigo ko ubumwe basanganwe ntawuzahungabanywa n’izi ngamba ahubwo ubushobozi bucye buzaba buhari buzasaranganywa.

Ati “Ikibazo si abakozi si n’ikigo ahubwo ni COVID-19, hari ukuntu twabanye kuva yagera mu Rwanda kuko ntawabuze akazi, ntawagize ikirarane cy’umushahara, turakomeza dufatane mu maboko, ubushobozi bucye buhari tubusaranganye kandi ubumwe bwacu ntibwatuma hari uhungabana.”

Bamwe mu bashoferi bavuga ko Guma mu Karere ari umunyamfu ukubiswe abari baradohotse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuburyo nibisubira uko byari bimeze benshi batazongera gukora amakosa yo kurenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubundi uretse ingedo zisohoka mu Karere ujya mu kandi ubutaha ni guma murugo abantu ntitwumva pe abica amategeko nijoro yamasaha ntarengwa bakumva kumanywa!!! imodoka moto abantu nyuma ya sambiri baba bajyahe!!bagenzura ihazabu bacibwa bayakube nki10 urebe ko uzongera kwirirwa ubwira ibyo bipfamatwi*

lg yanditse ku itariki ya: 6-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka