Abakora mu by’indege n’abo mu nzego z’umutekano bongerewe ubumenyi ku gucunga umutekano ku bibuga by’indege
Abapolisi, abasirikari n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA) bagera kuri 26, bashoje amahugurwa y’iminsi itanu yari agamije kubongerera ubumenyi mu gucunga umutekano ku bibuga by’indege, kuri uyu wa Gatanu 20/07/2012.
Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’igihugu (DIGP) Stanley Nsabimana, yasabye abayitabiriye kuzayakoresha neza, bakayasangiza bagenzi babo batabashije kuyitabira mu rwego rwo gucunga umutekano ku bibuga by’indege neza.
Yanashimiye ubufatanye bukomeje kuba hagati y’Umuryango mpuzamahanga w’Indege za Gisivili ICAO n’u Rwanda, anashimira RCAA kuba yateguye ayo mahugurwa.

Dr. Richard Masozera, Umuyobozi mukuru wa RCAA, nawe yashimiye ubufatanye bugaragara ku bigo byombi (ICAO na RCAA), anavuga ko yizeye ko aya mahugurwa azabafasha mu kunoza akazi kabo.
ICAO izwi no ku izina rya Chicago Convention, u Rwanda rubereye umunyamuryango yashinzwe mu mwaka wa 1944 mu rwego rwo kuzamura no gushyira ku murongo iterambere mu gutwara abantu mu ndege za gisivili mpuzamahanga.
ICAO niyo ishyiraho umurongo n’amabwiriza ngenderwaho mu mutekano, ubushobozi ndetse no kubahiriza igihe mu gutwara abantu mu ndege za gisivili.
Polisi y’igihugu itangaza ko aya mahugurwa yateguwe na RCAA ku bufatanye na polisi y’igihugu (ICAO) yatanze impuguke zahuguye aba bakozi batandukanye.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|