Abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro ntibahembwe bagiye kuvugirwa
Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) irizeza ubuvugizi bw’abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bazwi izina ry’abapaneri bakora badahemberwe imibyizi yabo.
Abapaneri ni abakozi bo mu birombe bakora akazi ko gushakisha amabuye y’agaciro mu myobo bacukuramo bakuraho ibitaka, kandi bakanacukura amabuye iyo amaze kuboneka.
Ikibazo bafite ni ukuba umukozi ashobora gukora amezi atatu atarahembwa kuko bahembwa ku musaruro wabonetse.
Usanga iyo hagize ugira ikibazo agataha ku nta mafaranga ahabwa, kuko aba atashye amabuye atabonetse. Uje amusimbuye akomereza aho undi yari agereje ahubwo ni we uhembwa amabuye amaze kuboneka.
Mutsindashyaka André, umuhuzabikorwa wa Sindika y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro na za kariyeri n’inganda ziyishamikiyeho mu Rwanda, avuga ko nyuma yo guhugurwa n’iyi komisiyo abapaneri babonye hari ibibazo byihutirwa gukemurwa.
Yagize ati “Umwe mu myanzuro yafashwe nyuma yo guhugurwa ni ukureba uburyo umuturage yajya abaho igihe ataragera ku mabuye y’agaciro, twanzuye ko umukoresha agomba kugira icyo agenera umukozi kugira ngo kimutunge igihe amabuye ataraboneka.”
Ukudahembwa kandi bakoze ngo bisenya ingo z’abapaneri kuko baba kuko byiucisha inzara abo baba bagiye guhahira no bakambura abacuruzi babakopa ibyo kurya.
Maitre Nkongoli Laurent, Komiseri muri CNDP avuga ko nyuma y’ingenzura ryakozwe, hari amakosa yagaragaye mu bucukuzi arimo no kudahembwa kuri bamwe ku bacukuzi, bityo ngo komisiyo igiye gukora raporo ishyikirizwe inzego zose bireba harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Ati “Nibiba ngombwa n’amategeko azavugururwa kugira ngo ibyo twamenyeye aha bizashyirwe mu itegeko rishya gigenga umurimo, tubifitiye ububasha bwo kubavuganira bitabaye kubisaba ahubwo bikubahirizwa, haba imishahara, haba ubwishingizi, yaba n’ibindi bibabangamiye.”
CNDP ivuga ko izakomeza guhugura abacukuzi mu byiciro bitandukanye kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo no kubasha kwikemurira ibibazo uko ubucukuzi mu Rwanda bugenda bwiyubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|