Abakora ‘Made in Rwanda’ barasabwa gushyira ibicuruzwa byabo ku rubuga rw’ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), irahamagarira abikorera bakora ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), gushyira ibicuruzwa byabo ku rubuga rw’ikoranabuhanga Made in Rwanda, kubera ko ari bo ubwabo bagomba kubyishyiriraho.

Hari ibikorerwa mu Rwanda bikoze mu biti bimaze kwiyandikisha ku rubuga rw'ikoranabuhanga
Hari ibikorerwa mu Rwanda bikoze mu biti bimaze kwiyandikisha ku rubuga rw’ikoranabuhanga

Iyo Minisiteri ivuga ko bimwe mu bigomba kuba byujujwe kugira ngo byemezwe ko koko igicuruzwa gikorerwa mu Rwanda, harimo kuba kigomba kuba kigizwe nibura na 30% by’ibikorerwa mu Rwanda, Ikigo kigomba kuba cyanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi cyubahiriza amategeko yose igihugu cyashyizeho, no kuba gifite ibyangombwa bigaragaza y’uko gikora ibicuruzwa byujeje ubuziranenge.

Nyuma y’ibyumweru bibiri hatangiye igikorwa cyo kubarura ibikorerwa mu Rwanda bigashyirwa ku rubuga rw’ikoranabuhanga, kuri ubu hamaze kumenyekana ibicuruzwa bigera kuri 420 by’ubwoko butandukanye byandikishijwe na kompanyi zirenga 150, birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibishingiye ku mutungo kamere nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ibikozwe mu biti, ibikomoka ku nganda zikora imyenda, imitako n’ibindi.

Bamwe mu bafite ibikorerwa mu Rwanda bamaze kubyandikisha ku rubuga rw’ikoranabuhanga, bavuga ko byatangiye kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga, ku buryo ababikeneye baba bazi neza aho babisanga.

Umwe muri bo yagize ati “Icyo bizadufasha ni ukumenyekanisha ibikorwa byacu na ndetse no kurenga imbibe z’u Rwanda, ku buryo tubyitezemo umusaruro w’uko tuzacuruza ku ruhando mpuzamahanga, tukabasha kwinjiza amafaranga avuye hanze.”

Mugenzi we ati “Inyungu tubitezemo ni ukumenyekanisha ibikorwa byacu, kandi iyo abantu babonye ko igicuruzwa cyawe kiri muri made in Rwanda, barushaho ku kigirira icyizere, bakabona ko n’igihugu cyemeye icyo gicuruzwa cyawe, cyikaba cyagurwa mu buryo bwagutse.”

Abenshi bazi ko mu ibikorerwa mu Rwanda ari imyenda gusa
Abenshi bazi ko mu ibikorerwa mu Rwanda ari imyenda gusa

Felix Habimana n’umuyobozi wa porogaramu y’ibikorerwa mu Rwanda muri MINICOM, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko barimo kwigisha abakora ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku rubuga rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ubu dukomeje igikorwa cyo kwigisha abikorera bakora ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo barusheho gusura urwo rubuga rw’ikoranabuhanga rwa Made in Rwanda, kandi bagenda bashyiraho ibucuruzwa byabo, kuko ari bo ubwabo bagomba kubishyiraho, ntabwo ari abakozi ba minisiteri.”

Ku wa 31 Nyakanga 2023 nibwo hafunguwe urubuga rw’ikoranabuhanga rugaragaraho ibikorerwa mu Rwanda, nyuma gato y’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yari amaze gusura agafungura ku mugaragaro imurikagurishya mpuzamahanga (Expo Rwanda), hakagaragazwa ikibazo cy’uko hari ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Rwanda, ariko bidafite aho byanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga, nk’uburyo bwo kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda ndetse no guhuza amakuru kuri serivisi zigamije guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

What is the adress of the website Made in Rwanda

Willem Boers yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka