Abakora inkweto ziciriritse ntibibateza imbere nk’uko babyifuza
Abakora inkweto ziciriritse bo mu murenge wa Kiramuruzi, bavuga ko bataratera imbere n’ubwo bamaze imyaka itari mike bakora uyu murimo.
Aba baturage bavuga ko bihangiye uyu murimo bagamije kwikura mu bukene, ariko ngo ntibabigeraho uko babyifuza.

Karambizi Didace nawe ni umwe mu bakora aka kazi akanabifatanya no kudoda izacitse, avuga ko n’ubwo akora uyu mwuga ngo aracyafite imbogamizi zo kubona ibikoresho byifashishwa mu kuzikora.
Agira ati:” Iyo urebye ibikoresho twifashisha mu gukora izi nkweto usanga bihenze cyane, iyo niyo mbogamizi ya mbere duhura nayo muri aka kazi ituma tutabasha kugera ku iterambere rifatika nyamara nkanjye maze imyaka 3 nkora uyu murimo.”
Aba bakozi b’inkweto mu buryo buciriritse kugeza ubu ntibaramenya ibyiza byo gukorera hamwe muri koperative, nyamara ngo barasaga 10 bakorera muri iyi santeri ya Kiramuruzi.
Umukozi w’Umurenge wa Kiramuruzi ushinzwe irangamimerere Ntirandekura Cyprien akaba ari nawe uhagarariye umurenge muri ibi bihe umuyobozi wawo ari mu kiruhuko, arizeza aba abadozi b’inkweto kuzabahuza n’uruganda rukora inkweto rwa Gatsibo.
Ati:” Dufite gahunda yo guhuza abafite impano yo gukora inkweto bo muri uyu murenge n’uruganda rukora inkweto rw’Akarere kacu, kugira ngo bahabwe amahugurwa byaba ngombwa bakahabona akazi, kugira ngo bajye bakora ibintu binoze byabakenura ku buryo bufatika kuko bigaragara ko bafite impano.”
Kugeza ubu aba bakozi b’inkweto mu murenge wa Kiramuruzi nta mubare wabo nyakuri uzwi, ngo hakaba hagiye gukorwa ibarura ryabo kugira ngo hazamenyekane abakeneye gufashwa mu kongererwa ubumenyi, bityo bazanashobore kwibumbira muri koperative bamaze no guhabwa umurongo w’uburyo barushaho kunoza ibyo bakora.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|