Abakomoka i Gisagara batuye Kigali bagiye gufasha ako karere kugera ku iterambere

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashishikariza abagakomokamo batuye i Kigali kugafasha kugera ku iterambere. Tariki 01/04/2012, umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwingabire Donathila, yahuye n’Abanyagisagara batuye i Kigali baganira ku cyateza imbere ako karere.

Muri iyo nama yabereye i Kigali, abakomoka i Gisagara batuye i Kigali baganiriye ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho myiza y’abaturage ba Gisagara (EICV3), ibikorwa biteganyijwe mu mwaka 2012-2013, imyiteguro yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kumenyana muri rusange.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara yagize ati “amashanyarazi, amahoteli ndetse n’ibindi bitekerezo tugenda tuvoma mu baturage tuyobora nibyo turi kwibandaho mu gushyira mu bikorwa”.

Uwo muyobozi kandi yagarutse ku ruhare urubyiruko rugira mu kwesa imihigo ako karere kaba kihaye. Yatanze urugero ku gikombe cyo kurwanya ruswa ako karere gaherutse kubona.

Abakomoka muri Gisagara batanga ibitekerezo mu nama yabahuje n'ubuyobozi bw'ako karere
Abakomoka muri Gisagara batanga ibitekerezo mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’ako karere

Uhagarariye Abanyagisagara abatuye muri Kigali, Ruzindana Emmanuel, yavuze ko komite akuriye ifite iminshinga myinshi kandi ko ubu bagiye kugerageza kuyishyira mu bikorwa ngo bateze imbere akarere kabo.

Nk’uko byagaragaye muri iyi nama, akarere ka Gisagara kageze kuri byinshi haba mu bukungu, mu mibereho myiza y’abaturage, imyidagaduro, politiki n’ibindi byinshi binyuranye birimo ibikombe bagiye begukana mu bihe bitandukanye.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu basanzwe bafite imirimo n’inshingano bitandukanye hano mu gihugu nka Me Laurent Nkongoli uzwi cyane mu kurengera uburenganzira bwa muntu, abapolisi, abanyapolitiki, abacuruzi n’abandi benshi bakomoka muri Gisagara.

Inama yabereye mu cyumba cy'umurenge wa Nyarugenge
Inama yabereye mu cyumba cy’umurenge wa Nyarugenge

Gisagara ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, gafite imirenge 13: Gikonko, Gishubi, Kansi, Kibilizi, Kigembe, Mamba, Muganza, Mugombwa, Mukindo, Musha, Ndora, Nyanza ndetse na Save byose hamwe bingana na km2 678.

Gisagara ihana imbibi na Huye, u Burundi, Nyanza na Nyaruguru. Akarere ka Gisagara kazwiho ibintu byinshi birimo kwera umuceri n’imisozi.

Alain Kanyarwanda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka