Abakomisiyoneri barasabwa kugana ishuri ribafasha kunoza serivisi batanga

Urugaga Nyarwanda rw’Abahuza (abakomisiyoneri b’umwuga) ’Rwanda Association of Real Estates Brokers(RWAREB)’, rufite ishuri ribatoza gukora kinyamwuga, rigatanga ibyangombwa bibatandukanya n’ababeshya abaturage, bityo bakanoza serivisi baha ababagana, bakareka gukomeza kwitwa ababeshyi.

Abakomisiyoneri basabwa gukora kinyamwuga birinda kubeshya ababagana
Abakomisiyoneri basabwa gukora kinyamwuga birinda kubeshya ababagana

Uwitwa Mutesi Emelyne wari utuye ku Gisozi kugera mu kwezi kwa Mutarama 2025, ubu akaba yarimukiye i Gasanze mu Murenge wa Nduba, ni umwe mu bashinja abakomisiyoneri kudakoresha ukuri, iyo barangira abakiriya inzu n’ibibanza byo gukodesha cyangwa kugura.

Mutesi avuga ko yashatse inzu ikodeshwa amafaranga ibihumbi 130Frw muri uwo murenge akayibura, nyuma yo kumara iminsi ibiri azengurukana n’abakomisiyoneri, akaba ngo yarabishyuye amafaranga ibihumbi 23Frw yitwa aya ’circulation’ cyangwa ’visite’, ku nzu zose bamweretse mbere yo kugira iyo ashima.

Mutesi yagize ati "Umukomisiyoneri arakujyana akakwereka inzu ugasanga iyo yakubwiye ntabwo ari yo, iba ari mbi, agahita akubwira ati ’ngwino nkwereke indi hirya aha, akakuzengurukana, Kigali yose mukayimaza amaguru."

Umubyeyi wa Mutesi witwa Musabwayire Théodosie, na we akomeza agira ati "Umukomisiyoneri akubwira ko inzu agiye kuguha ari igitangaza, wagerayo ugasanga ni mbi, akakubwira ngo ’ni ibyumba bitatu’, wagerayo ugasanga ni bitatu koko, ariko biba ari utwumba duto cyane utashyiramo n’igitanda, twebwe icyo dukeneye ni uko baba abanyakuri."

Uwitwa Nshimiyimana Eric wiyemeje gukora ubukomisiyoneri mu buryo bwa kinyamwuga, avuga ko yatangiye kubikangurira abandi, mu rwego rwo kwirinda kwakira indonke mu gihe baba bataratanga serivisi ku bakiriya babo.

Nshimiyimana washinze Ikigo cyitwa Gia Property Talk, agira ati "Twebwe twagiye gukora uyu mwuga tubanje kubyiga, ntabwo twabyutse mu gitondo ngo tuvuge ngo tubaye aba ’brokers (abakomisiyoneri)’. Twabonye seritifika zabyo dutangira no kujya dufasha abandi tubereka ingaruka ziri mu kwakira indonke, utaratanga serivisi umukiriya akeneye."

Nshimiyimana avuga ko umukomisiyoneri wahawe amafaranga n’abasuye igicuruzwa bashaka kugura cyangwa gukodesha (nk’inzu, imodoka n’ibindi), ariko batabonye iyo serivisi, aba atakaje abakiriya bose bashamikiye kuri abo batabonye ibyo bakeneye.

Nshimiyimana afite icyemezo (seritifika) cy’Urugaga RWAREB, ndetse akaba yarabanje kwiga mu kigo gitoza abantu kuba abakomisiyoneri b’umwuga, cyitwa ’Kigali Institute of Professional Brokers (KIPB).

Umuyobozi wa KIPB, Jonas Bugingo, avuga ko umukomisiyoneri w’umwuga agomba kuba afite ikarita imuranga na nimero yahawe n’urugaga RWAREB, nyuma yo kumara kwiga amasomo amara amezi atatu, harimo amategeko agenga umutungo ugurwa cyangwa ukodeshwa, hamwe no kwitoza kubwiza abantu ukuri.

Bugingo agira ati "Umuntu wakurangiye wese ntabwo ari umukomisiyoneri, umukomisiyoneri w’umwuga agomba kuba yarandikishije ubucuruzi bwe muri RDB, kandi afite icyemezo cya RWAREB. Bariya bitwa abakomisiyoneri bagakwiye kuba abakozi b’abakomisiyoneri ariko na bo bagomba kuba barabyize kandi bafite ibigo babarizwamo, kuko ubukomisiyoneri ni umwuga nk’indi."

Bugingo avuga ko umukomisiyoneri w’umwuga arangira umuntu inzu (cyangwa undi mutungo) yamaze kuyibonaho amakuru ahagije, ku buryo atirirwa asaba umukiriya amafaranga ya ’circulation’ na ’visite’.

biro Urugaga rw'Abahuza rukoreramo ku Kicukiro
biro Urugaga rw’Abahuza rukoreramo ku Kicukiro

Ku bijyanye n’ibiciro byakwa n’abakomisiyoneri b’umwuga, ku mutungo ukodeshwa cyangwa ugurwa amafaranga atarenze ibihumbi 200Frw, umukiriya ngo yishyura 10% by’icyo kiguzi, ariko waba urengeje ibihumbi 200Frw, ayo kwishyura umukomisiyoneri akagenda agabanuka kugera kuri 1.5% by’ikiguzi cy’uwo mutungo.

Bugingo akavuga ko umuntu wakodesheje inzu y’amafaranga ibihumbi 130 ku kwezi atagomba kurenza ibihumbi 13Frw(10%) by’umukomisiyoneri, kandi ngo abo bakomisiyoneri b’umwuga barahari hose mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka