Abakobwa bonyine ntibatera imbere ngo bagere ku byiza twizihiza- Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kuba hari umugani mu Kinyarwanda uvuga ko nta wigira, bisobanura ko abakobwa bonyine batagera ku byiza byose bizihiza.

Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi ubwo yifatanyaga n’Umuryango Imbuto Foundation kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze utangije gahunda y’Inkubito y’Icyeza.

Iyi gahunda igamije gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Gahunda y’Inkubito y’Icyeza yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, ikaba imaze guhemba abakobwa n’abagore 7632.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko batarimo kwizihiza isabukuru y’ibihembo gusa kuko ari n’isabukuru y’inzozi barose kuva cyera zabaye impamo, kandi bigikomeza.

Yavuze ko bizihiza abakobwa bahisemo kwandika amateka yabo bakazana impinduka umuntu atigeze yiyumvisha.

Ati “Dutangira gutegura uyu munsi, uwo twatekerezaga wese wadufasha, twasangaga ari Inkubito y’Icyeza, cyangwa afite aho ahuriye n’ishema ry’abakobwa. Bana bacu bakobwa beza imyaka 20 irashize habibwe imbuto zo kubaka ubushobozi, icyizere n’ubumenyi ku mwana w’umukobwa, uyu munsi turishimira kubona izo mbuto zaratangiye kwera, mu mashuri, mu muryango, mu buyobozi no mu iterambere ry’Igihugu.”

Ibyo ngo bisobanura neza igitekerezo cy’Imbuto Foundation, kivuga ko imbuto itewe mu gitaka giteguwe neza, ikuhirwa, igahabwa iby’ingenzi byose ikura ikavamo igiti cy’inganzamarumbo kitanyeganyezwa n’icyo ari cyo cyose.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari imyaka 20 y’ubutwari, ubwenge n’imbaraga zikomeye z’abakobwa batoranyijwe kubera ubuhanga n’ishyaka ryo gutsinda, aboneraho umwanya wo gushimira Inkubito z’Icyeza n’abandi bose bagirana igihango cyo kuba ishema ry’abakobwa.

Ati “Igitekerezo cy’iyi gahunda cyaturutse ku cyerekezo cyagutse cy’Igihugu cyacu cyo kubaka uburezi budaheza kuri bose, kandi buha amahirwe angana abahungu n’abakobwa, niho twahereye dutangira iyi gahunda yo guhemba abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza, ngo bibatere kumva ko bashigikiwe, barusheho gukora neza, banabere intangarugero bagenzi babo.”

Arongera ati “Mu Kinyarwanda tuvuga ko ntawigira, abakobwa bonyine ntibatera imbere ngo bagere kuri ibi byiza byose twizihiza. Dufashe uyu mwanya ngo dushimire ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, bwashize imbere gahunda ya He for She, bikaba byarabaye umusemburo wo guhindura imyumvire, imitekerereze n’imikorere, hagamijwe kubahiriza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire. Ni hake tubona abahungu bakira ko bashiki babo bajya mu myanya ikomeye bitabateye ishari.”

Madam Jeannette Kagame yavuze ko bidahagije gutanga gusa amahirwe ku bana b’abakobwa n’abahungu kuko hari byinshi babona, ariko babaye badafite imitekerereze n’imyitwarire bibafasha gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, nko gufata ibyemezo, gutekereza mu buryo bwagutse, kwigirira icyizere no kugira ubushobozi bwo kubaka umubano mwiza n’abandi, ayo mahirwe ashobora kubabera impfabusa.

Ati “Tugomba gukomeza kubaherekeza no gutanga ubujanama bukwiye, no kububakira ubushobozi, kugira ngo ubwo bumenyi bukomeze gukoreshwa neza. Iyi sabukuru y’imyaka 20 tuyizihize tunatekereza indi iri imbere aho ikwiye kuzadusanga, ikwiye gusanga dufite abakobwa n’abahungu ari nabo babyeyi b’ejo, ari Abanyarwanda bashoboye, basobanutse.”

Yungamo ati “Twasobanukiwe ko kurera abato bacu neza, atari bo gusa bigirira akamaro, ahubwo ari inyungu z’umuryango n’Igihugu, niyo mpamvu abana b’abahungu nabo bakeneye guherekezwa no kugirwa inama, kugira ngo batere imbere mu bumenyi, imico no mu myifatire. Nkubito z’Icyeza ni ngombwa ko namwe ubwanyu muba mwikwije, mufite impamba ihagije, kugira ngo muzabashe kurerera u Rwanda abana bafite ubwenge n’umutima by’Umunyarwanda twifuza uzabasha kutugeza ku cyerekezo cyacu cya 2050.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko ntacyo umwana w’umukobwa wahawe amahirwe akayafata akayabyaza umusaruro yananirwa gukora.

Ati “Kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ni umusingi kw’iterambere ry’Igihugu, niyo mpamvu nkatwe nk’Umuryango Imbuto Foundation, twahagurutse dufatanya n’ababyeyi, abarimu n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri mukobwa agire amahirwe yo kwiga, gukura no kugera kure hashoboka.”

Muri iyi gahunda ngarukamwaka, Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, batanga ibihembo ku bakobwa babaye indashyikirwa baturutse hirya no hino mu gihugu.
Bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho by’ishuri, n’ amahugurwa mu bijyanye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka