Abakobwa bo mu Rwanda bafite urubuga rubafasha gutera imbere - Jeannette Kagame
Madame Jeannette Kagame aratangaza ko mu Rwanda ari igihugu gifasha abakobwa gutera imbere, agendeye ku mibare igaragaza ko abakobwa bagera kuri 96% bashoboye kujya mu ishuri.
Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2015, ubwo yasozaga amahugurwa y’abakobwa bakora udushya mu ikoranabuhanga waberaga i Gashora mu karere ka Bugesera.

Mu mibare yagaragaje, Madamu Kagame yavuze ko mu Rwanda hari abapolisi b’abakobwa bagera 1,814, mu gihe 160 muri bo bakora mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yanavuze ko u Rwanda rufite imibare iri hejuru ku rwego rw’isi y’abagore mu nteko 64%, mu gihe 40% bagize guverinoma yose. Yavuze ko ibyo byose byagezweho kubera amategeko arengera abagore u Rwanda rwashyizeho guhera mu myaka ya za 90.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
waaaw nkunda ukuntu rwose ukuntu mudutera ingabo mu bitugu kuko bitwereka ko ejo ari heza kd rwose bagenzi banjye mucyo tubyaze aya mahirwe umusaruro. tx our mum
yewe baca umugani ngo byihorere kuko byambayeho nanjye ndumirwa
garanti yarashize da !
Ntabwo ari buri munsi haboneka igihugu gitanga amahirwe angana ku abaturage , kuba uRwanda rumeze uko rumeze ubu si akazi k’umuntu umwe nka HE Kagame na Madamu
abanyarwanda tubari inyuma