Abakobwa bigaga bagaterwa inda bahamya ko gusubira mu ishuri bitaborohera

Impugucye mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko umwana w’umukobwa watewe inda imburagihe, atagombye kubuzwa amahirwe yo kwiga kubera ko yabyaye. Gusa, bamwe mu bangavu batewe inda bavuga ko ubuzima bubi bahura nabwo butaborohereza kongera gusubira mu ishuri.

Abangavu baterwa inda ngo bagorwa no gusubira mu ishuri
Abangavu baterwa inda ngo bagorwa no gusubira mu ishuri

Mukasibomana Donatha utuye mu Murenge wa Rubengera muri Karongi, avuga ko bigoye kugira ngo umwana w’umukobwa watewe inda asubire ku ishuri.

Agira ati "Njye nabyaye mfite imyama 14, mpura n’ubuzima bubi, burimo ubukene, kuba nari nkiri muto ntasubira ku ishuri kubera ipfunwe ryo guhura n’abandi bana. Numva umwana wanjye atazahura nk’ibyo nahuye nabyo, kuko ubuzima buba bwangiritse."

Imibare itangwa na Minisitere y’Iterambere ry’umuryango n’uburinganire, igaragaza ko kuva 2016 kugera 2021, abangavu ibihumbi 98,342 batewe inda.

Iyi mibare igaragaza ko abangavu batewe inda muri 2017 bari 17,331 naho 2019 iriyongera baba 23,622 mu gihe muri 2021 abatewe inda bari ibihumbi 23.

Ni umubare utari muto kuko benshi baterwa inda baba bakiri munsi y’imyaka 18 kandi baba bakiri ku ntebe y’ishuri.

Rukundo Ferdinand, umuyobozi w’ishuri ribanza mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, avuga ko bigoye kugira ngo umwana w’umukobwa watewe inda ashobore gusubira mu ishuri.

Agira ati "Biragoye kubera inshingano uwo mwana ahura nazo zo kurera, ubukene aterwa n’ibyo asabwa, ariko hiyongeraho ipfunwe aterwa n’ibibazo bagenzi be bamubaza, bigatuma atifuza guhura nabo."

Rukundo avuga ko 2021 bari bafite umwana w’umukobwa watewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu ariko bamufasha gusubira mu ishuri.

Ati "Yari umukobwa wo mu muryango utifashije, yatewe inda n’umugabo ufite umugore, ariko amenye ko byamenyekanye yahise aburirwa irengero. Umwana yarihishe ntashake gusubira mu ishuri, ariko dushaka ababyeyi turabaganiriza barabyumva na we bamwumvisha gusubira mu ishuri. Ubwo agarutse ku ishuri twamubaye hafi, tuganiriza abanyeshuri bigana tubabuza kumubwira amagambo amukomeretsa, kandi na we tumuha uburenganzira bwo kuryama igihe ananiwe, kurya igihe ashonje no kumuba hafi asobanurirwa amasomo."

Rukundo akomeza avuga ko uwo munyeshuri yashoboye kwiga arangiza amasomo ndetse aratsinda, ategereje kuzajya mu mashuri yisumbuye umwana nava ku ibere."

Hari abakobwa benshi gutwita no kubyara byangiriza icyerekezo cy’ubuzima, mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko ryemerera umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu kuba yakuramo inda, abifashijwemo n’abaganga kandi ntakurikiranwe n’amategeko.

Iri tegeko rimaze imyaka itatu ariko hari abo rimaze gutabara, kuko hari abatwita bakajya kuyikuramo bya magendu zikabahitana, nk’uko hari abo byangiza ubuzima bwabo.

Umuryango HDI wita ku buzima bw’imyororokere ugaragaza ko kuva 2012 kugeza 2018 hari abangavu barindwi bafashijwe gukuramo inda bitewe n’impamvu bagaragaje, ni umubare muto bitewe n’uko amategeko icyo gihe atoroherezaga ababikeneye.

Nyuma y’uko itegeko ritowe muri 2020 abakobwa 610 bitabiriye serivisi zo gukuramo inda, babifashijwe n’abaganga bemewe naho muri 2021 baba 1,109.

Uyu mubyeyi ngo ababazwa n'umukobwa waterwa inda ntasubire ku ishuri
Uyu mubyeyi ngo ababazwa n’umukobwa waterwa inda ntasubire ku ishuri

Kuba uyu mubare ukiri hasi, impugucye mu buzima bw’imyororokere Hon Mporanyi Théobald, avuga biterwa no kuba itegeko ritaramenyekana.

Agira ati "Imyaka itatu ni mikeya kugira ngo abantu bose bashobore kurisobanurikirwa. Iri tegeko ryaje kurinda umwana w’umukobwa watewe inda atabyifuza, kuko ahura n’ingorane zirimo kuba yayikuramo agahwana nayo, kuba yakwangirika imwe mu myanya y’umubiri we, ariko harimo no kumuha inshingano igihe kitaragera."

Mporanyi asaba ko umwana w’umukobwa watewe inda y’imburagihe yagombye kwitabwaho cyane, kugira ngo afashwe kubona ubushobozi bwo kuzarera uwo yabyaye.

Rukundo Ferdinand avuga ko itegeko ryemera ko inda ikurwamo mbere y’amezi atanu, kandi ngo hari abakobwa babihisha bikamenyekana igihe cyo kuyikuramo cyararenze.

Agira ati "Kubera umuco nyarwanda utemera gukuramo inda, aho bimenyekanye abana bafatwa nabi, bigatuma n’umwana utewe inda adahita abimenyesha ababyeyi ngo afashwe cyangwa ashobore kujya kubyisabira abaganga, bikamenyekana ko atwite byararenze amezi atanu."

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo.

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha, aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

Kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Mporanyi asanga abakobwa baterwa inda bagombye gufashwa buri gihe bagasubira mu ishuri
Mporanyi asanga abakobwa baterwa inda bagombye gufashwa buri gihe bagasubira mu ishuri

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka