Abakobwa bibukijwe ko guha agaciro imibiri yabo byabarinda ababangiriza ubuzima

Abana b’abakobwa baributswa ko guha agaciro imibiri yabo, ari imwe mu ntwaro zabarinda ababangiriza ubuzima.

Bibukijwe ko bagomba guha agaciro imibiri yabo
Bibukijwe ko bagomba guha agaciro imibiri yabo

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, ubwo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kanombe mu Karere ka Kicukiro hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushnzwe imiturire, Merard Mpabwanamaguru yabwiye abana b’abakobwa ko bakwiye kwishimira agaciro, imbaraga n’ubushobozi igihugu cyabahaye, hanyuma na bo bagaharanira kugiteza imbere.

Yagize ati “Mugomba guha agaciro imibiri yanyu n’ibitekerezo byanyu, kuko ari ho habamo imigabo n’imigambi izabafasha kuba abo muzaba bo mu bihe bizaza”.

Dr Merard Mpabwanamaguru, yasabye abana b'abakobwa kwiha agaciro bakanagaha igihugu cyabo
Dr Merard Mpabwanamaguru, yasabye abana b’abakobwa kwiha agaciro bakanagaha igihugu cyabo

Yunzemo ati “Nimutekereze ko mu gihe kiri imbere ari mwe muzaba ababyeyi. Uyu munsi muriho nkandi uko muriho n’uko muzabaho mugomba kubigiramo uruhare”.

Yabibukije kandi kwitoza kumva no kumvira, kugirango mu myaka iri imbere bazavemo abayobozi b’igihugu kandi b’ingirakamaro.

Ingabire Bravo, umukobwa wabyaye afite imyaka 18 (ubu afite 24), akaba ari n’umugenerwabikorwa wa porogaramu ya DREAMS, mu buhamya bwe yavuze ko yacikirije amashuri arangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Yabwiye abana b’abakobwa ko nyuma yo kubyara yabayeho nabi cyane, kubera kwitwa umubyeyi kandi na we yari agikeneye kurerwa, aboneraho kubasaba kwirinda uwo ari we wese wabashuka agamije kubangiriza ubuzima.

Ingabire Bravo wabyaye akiri muto, yasabye abana b'abakobwa kunyurwa n'ibyo imiryango yabo ibagenera
Ingabire Bravo wabyaye akiri muto, yasabye abana b’abakobwa kunyurwa n’ibyo imiryango yabo ibagenera

Ati “Nabayeho ubuzima bubi bwo kumesera abantu, gukora ikiyede kandi byose nkabikora mpetse umwana, mbese numvaga narihebye burundu”.

Yabibukije kunyurwa n’ibyo ababyeyi cyangwa ababarera babagenera, kuko nab wo ari uburyo bwabafasha kwirinda ababashuka.

Umuyobozi wungirije w’Umushinga USAID- Igire Wiyubake, ufasha abana b’abakobwa mu kubarinda icyabangiriza ubuzima, Jean Pierre Sibomana, avuga ko basanze ikibazo gikomeye ari ubumenyi buke ku bana ndetse no ku babyeyi, ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Abanyeshuri batsinze neza bahawe ibihembo
Abanyeshuri batsinze neza bahawe ibihembo

Avuga ko binyuze mu matsinda mato, abana b’abakobwa bigishwa uko bakwirinda ababshora mu ngeso mbi zabakururira mu busambanyi bikaba byanabaviramo kwandura Virusi itera Sida.

Abana b’abahungu na bo basabwe kurinda bashiki babo, kugira ngo inzozi zabo bazabashe kuzigeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka