Abakobwa bahohotewe batangiye gufashwa kwiga moto n’ubwubatsi

Umuryango witwa Centre Marembo watangiye umushinga wo kwigisha mu gihe gito imyuga y’ubwubatsi no gutwara moto, abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina barimo ababyariye iwabo n’abahoze ari abana bo ku muhanda.

Mu mezi atanu ari imbere i Kigali haraba habonetse abakobwa 30 b'abamotari
Mu mezi atanu ari imbere i Kigali haraba habonetse abakobwa 30 b’abamotari

Uwo muryango uvuga ko ku ikubitiro guhera muri uku kwezi kwa Nzeri 2021, aba mbere 60 bo mu Mujyi wa Kigali bazamara amezi atanu, 30 baziga gutwara moto, abandi 30 bige gutera borudire (bordures) ku mihanda hamwe no gusasa amakaro n’amapave.

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana avuga ko iyo myuga ikorwa ahanini n’abantu b’igitsina gabo, ndetse ko abayikora badashobora kuba abashomeri na rimwe.

Nsabimana avuga ko yagiranye amasezerano n’ibigo bibiri, kimwe cy’ubwubatsi kizigisha abakobwa kuba abafundi, ikindi cyigisha gutwara ibinyabiziga kikazatoza abatwara moto, kandi bose mu mezi atanu bakazaba bagaragaza ubumenyi batojwe.

Nsabinama yagize ati “Mu mezi atanu abo bafundi b’abakobwa bazaba bazi kubaka bya kinyamwuga, abiga moto na bo bazahabwa moto 10 bigiraho zizaba zanditseho ngo ‘Byuka Bakobwa’ (izina ry’umushinga), nyuma yaho tuzakorana na banki kugira ngo tubasabire moto bazajya bishyura gake gake, twebwe tubishyurire inyungu irengaho”.

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana
Umuyobozi wa Centre Marembo, Nicolette Nsabimana

Yakomeje agira ati “Aba bana b’inzirakarengane bagomba kubona ikintu bakora kuko iyo turangaye gato n’izindi nda zizamo”.

Nsabimana avuga ko hafi y’ibigo byigisha abo bakobwa hari amarerero asigarana abana babo, ndetse ko buri mukobwa azajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi yo kumufasha, kandi n’umwana we akazajya agenerwa amafaranga ibihumbi 10 (buri kwezi mu mezi atanu ari imbere).

Nsabimana avuga ko nyuma y’amezi atanu ubwo umushinga uzaba ushobora kugaragaza umusaruro mwiza, azakorana n’abaterankunga (b’Abanya-Canada basanzwe bamufasha), bagashinga ishuri ryigisha nibura abakobwa 500 buri mezi atanu bo hirya no hino mu gihugu.

Nsabimana avuga ko bafite ubutaka buri ku buso bwa hegitare eshanu bashobora kuba bakubakaho ishuri mu gihe bazaba babonye ubushobozi.

Umuryango ‘Centre Marembo’ uvuga ko imyuga abakobwa bagiye kwigishwa ari isanzwe imeze nk’iyahariwe n’abagabo, yunguka cyane kandi yoroshye kubona, ku buryo umuntu ataba azi kuwukora ngo agire ikibazo cy’ubukene.

Twaganiriye n’abakobwa bazajya batwara abagabo cyangwa abahungu bagenda bicaye inyuma yabo kuri moto, rimwe na rimwe usanga bagenda babakorakora, tubabaza uburyo bazabyitwaramo.

Uwitwa Grace Uwimanizanye w’imyaka 23, avuga ko mu gihe yakumva umugabo cyangwa umuhungu agenda amukorakora, yabanza agaparika moto ku ruhande akamwihaniza, harimo no kuba yabimenyesha inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa.

Inama yo gutangiza umushinga wiswe 'Byuka Bakobwa' yabereye i Kigali
Inama yo gutangiza umushinga wiswe ’Byuka Bakobwa’ yabereye i Kigali

Uwimanizanye yagize ati “Namubwira ko ntakiri wa wundi umuntu akoraho ngo ‘oya, oya’ kandi ntari guhakana, nahita mparika moto nkabanza nkamwibutsa ko twumvikanye ko mujyana akagera aho ajya, ariko ko tutumvikanye ibyo kugenda antereta, ankorakora”.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu ijwi ry’Umujyanama wa Minisitiri, ivuga ko isanzwe ishima ubufasha bw’umuryango Centre Marembo, cyane cyane ubujyanye no gufasha abana b’abakobwa kwitinyuka bagakora nk’ibyo abahungu n’abagabo bakora.

Gatabazi Pascal avuga ko bafitiye icyizere uwo muryango ko uzagera ku ntego wiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka