Abakobwa badashaka kugira icyo bakora ngo biteze imbere baragawa
Kuri uyu munsi isi yose yizihiza umunsi wahariwe umwana w’umukobwa, rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa ruri mu mashuri ruragaya bagenzi babo batagerageza gutera intambwe yo gushaka uko bakwiteza imbere, ahubwo bagategereza ko hari uwabibakorera.
Kuri uyu wa kane tariki 11/10/2012, ni umunsi ngaruka mwaka aho isi yose izirikana ku mwana w’umukobwa ukomeza kudindizwa mu myigire no mu buzima busanzwe mu gihe isi ihugiye mu iterambere.
Iri dindira ahanini riterwa n’imyumvire y’imiryango ishingiye ku muco w’ibihugu byinshi yahezaga umukobwa, utamuha uburenganzira bwo kugira amahirwe nk’ay’umuhungu. Ariko n’ubwo isi igenda ihagurukira iki kibazo bigaragara ko inzira ikiri ndende, cyane cyane mu bihugu bigitera imbere mu nzira y’amajyambere.
Gusa ku rundi ruhande bamwe mu bari bashoboye kubona amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere bavuga ko uruhare rusigaye kuri iki gihe ari urw’abakobwa ubwabo badakoresha uburenganzira bahawe kugira ngo bagere ku cyo bifuza.
Irene Umuganwa, umunyeshuli muri Kiziguro Secondary School, avuga ko bagenzi be badakwiye kwicara ngo bumve ko hari uzabakorera buri kimwe, kuko nta muntu ushobora kubona icyo atavunikiye.
Ati: “Abakobwa bicara bagategereza ibizaba ntacyo bazigezaho, bagomba guhaguruka bagire icyo bakora kugira ngo bagire icyo bageraho. Kugira ngo ubone ikintu utarabona ni uko uba wakoze icyo utarakora”.

Ibi yabitangaje kuri uyu munsi wizihijwe n’umuryango “Plan Rwanda” ubwo watangizaga kampanye yiswe “Kuko ndi umukobwa” yatangijwe ku isi yose, izamara imyaka ine igamije kuzamura umwana w’umukobwa cyane cyane mu burezi.
Alice Iribagiza Rwema usinzwe itangazamakuru muri Plan Rwanda, yatangaje ko iyi gahunda izaba imaze kuzamura abana barenga miliyoni enye ibakura mu bujiji, no kugabanya ibibazo bahura nabyo mu muryango.
Ati: “Mu muryango Nyarwanda hari ibibazo bitandukanye abantu bagenda bahura nabyo, icya mbere ni ubukene mu muryango, hari ukutabona ibibazo by’isuku hari n’izindi nzitizi zo kutamenya ubuzima bwabo bw’imyororokere.
Ibyo byose bigira ingaruka mbi kuri bwa burezi. Iyi kampanye rero icyo izaniye umuryango Nyarwanda ni ukugira ngo izo nzitizi tube twabasha kuziganiraho ku buryo burambuye”.
Avuga ko bazanakora ubuvuzi bwo kuganira n’abantu babakangurira kugira icyo bakora mu guhindura imyumvire n’uburyo abantu bafata abakobwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|