Abakiriya ba BK bibukijwe kutirushya bajya kuri Banki kwishyura imisoro, amazi,...

Banki ya Kigali (BK Plc) iributsa abakiriya bayo gushyirisha Ikoranabuhanga rya BK App, Internet Banking cyangwa USSD muri telefone na mudasobwa zabo, kugira ngo bibaruhure gutonda imirongo kuri banki bagiye kwishyura imisoro, amazi n’ibindi.

Hari udukinamico n’indirimbo Banki ya Kigali yafatanyijemo n’abahanzi, aho bagaragaza ikibazo kiri muri bamwe mu bakiriya bayo bajya gutonda imirongo kuri banki bishyura imisoro n’amazi, bitwaje amafaranga mu ntoki.

BK Plc ivuga ko iyi mikorere ivunisha abantu bitari ngombwa kandi ikabatwara umwanya w’ubusa, itirengagije n’uko bashobora kwibwa cyangwa guta amafaranga bitwaje, kubera iyo mpamvu ikaba yatangije ubukangurambaga bwiswe "Jyana n’Igihe".

Umuntu ufite Application ya Banki ya Kigali muri telefone ye (BK App), cyangwa Internet Banking muri mudasobwa ye (yarasabye banki kubimushyiriramo), abasha kureba amafaranga afite kuri Konti ye ya BK, ndetse no kwishyura ibintu byose yifuza hakoreshejwe uburyo bwo kuvana amafaranga kuri konti ye iri muri BK ayashyira ku yindi konti (muri banki iyo ari yo yose) cyangwa kuri telefone (Mobile/Airtel Money).

Usibye gukoresha ubwo buryo, BK App, Internet Banking cyangwa gukanda *334#(Yes), ubwabyo bifite uburyo bwo kubikuza amafaranga kuri konti yawe muri BK, ukishyura imisoro, amazi, amashanyarazi, amayinite yo guhamagara, serivisi z’Irembo, ifatabuguzi rya Televiziyo, ndetse no kuzigama muri ’Ejo Heza’.

Izi serivisi zose BK ikaba izitanga ku buntu, umuntu atavuye aho aherereye hirya no hino ku isi (ndetse atabyutse no ku buriri aryamyeho), igihe icyo ari cyo cyose (haba nijoro cyangwa ku manywa).

Umuyobozi muri BK ushinzwe iyamamazabikorwa, Audrey Kazera, avuga ko batangije ubukangurambaga bwiswe "Jyana n’Igihe" kugira ngo bafashe abakiriya kwitabira BK App na Internet Banking mu kwishyura imisoro, amazi n’ibindi, igihe cyose kandi umuntu adasabwe kuva aho ari.

Kazera yagize ati "Ubutumwa dutanga ku bakiriya ba Banki ya Kigali bakirimo kugana amashami yacu baje kwishyura imisoro n’izindi serivisi, ni ukujyana n’impinduka kuko kwishyura ukoresheje iri koranabuhanga byoroshye, byizewe, kandi ni ubuntu".

Ubundi buryo bufasha abakiriya ba BK kugura no kwishyura bitabasabye kujya kubikuza amafaranga kuri banki, ni aho bajya mu maguriro atandukanye bitwaje Visa/Master Card yabo bagakoza ku kamashini kiswe PoS kabakata amafaranga ahwanye n’ibyo baguze bakikomereza.

Banki ya Kigali ivuga ko irimo kujyana n’icyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye mu guteza imbere ubukungu buzirana no guhererekanya amafaranga mu ntoki (cashless economy), bukaba ari n’uburyo bwagaragaje ko burinda abantu kwanduzanya icyorezo cya Covid-19 n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka