Abakirisitu basaga 3000 bategerejwe i Kibeho kuri uyu munsi wa Asomusiyo
Abakirisitu basaga 3000 bategerejwe kujya i Kibeho kwizihirizaho umunsi abakirisitu b’idini Gatolika by’umwihariko bizihirizaho kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya (Asomusiyo).
Tariki 15/08/2012 ni umunsi Kiliziya Gatorika ku isi yose yizirihizaho umunsi wo kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya. Mu Rwanda by’umwihariko i Kibeho ku musozi wa Nyarushishi wo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru harabera ibirori bidasanzwe aho imbaga y’abakirisitu baterana bakizihiza ijyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya.
Hashize iminsi i Kibeho hari gukorwa imyiteguro yo kwakira imbaga y’abakirisitu bateganyijwe kuza kuhasengera. Kuri uyu wa kabiri bamwe bari bamaze kuhagera.
Amakuru dukesha Paruwasi ya Kibeho atangaza ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/08/2012, kuri uyu musozi wubatseho kiliziya ya Kibeho hateganyijwe kuza abakirisitu bagera ku 3000 hagendewe ku mibare y’abasanzwe baza.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kibeho, Mboneyabo Ignace, yatangaje ko mu bantu baraye i Kibeho kuri uyu wa kabiri harimo abaturutse mu bihugu bitandukanye byaba ibyo muri Afurika ndetse no ku isi hose muri rusange.
Kimwe mu bikorwa biteganyijwe kuri uyu munsi hizihizwaho kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya, ni misa ibera mu kibuga cya Kiliziya ya Nyina wa Jambo.
Benshi mu bahaza kandi bemeza ko gusengera i Kibeho bifite umwihariko w’uko Bikiramariya yahigaragarije mu mabonekerwa yahabereye mu mwaka wa 1981 n’uwa 1982.
Umwe mu bahageze waturutse mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hari ibintu asabira i Kibeho akabibona nyamara yabisabira i Burundi ntabibone, ati “ iyo ndi i Burundi sindabironka ariko iyo nje kubisabira ngaha nkabironka.”
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane, gusa iyi foto (si kugasozi ka Nyarushishe) aha n’i Kibeho Kukiriziya hafi y’ishuli ryisumbuye ry’abakobwa).
i Nyarushishi niho hari inshusho ya Yezu, ni nka 2,5 km, uvuye aho iyi shusho ya Bikira Mariya iri.
murakoze cyaneeeeeree
Turashima Imana kuba tugihumeka ndetse bamwe bakaba banabashije gusengerayo ndetse n’amahirwe yandi turusha amahanga nk’ahantu habereye ibonekerwa!