Abakirisitu basabwe kuzicarana n’abafasha babo mu misa ku munsi w’umuryango
Ubwo Kiliziya Gatolika izaba yizihiza umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu w’i Nazareti wizihizwa ku cyumweru gikurikira umunsi wa noheri, abakirisitu Gatorika bo muri Diyoseze ya Kibungo basabwe kuzicarana n’abafasha babo mu misa mu rwego rwo gusigasira ubumwe b’imiryango yabo.
Kuri uyu munsi uzaba tariki 29/12/2013 abagabo bo muri paroisse ya Bare basabwe kuzaba bicaranye n’abagore babo ndetse nabitegura kurushinga ngo bazabe bicaranye.
Ibi bibaye mu gihe akenshi usanga hari aba baherukana kwicarana mu kiliziya basezerana ubundi umwe akaza akicara atandukanye n’undi ngo kandi bari umwe bagomba kwicarana.
Impamvu abagabo ngo bazicarana n’abagore babo muri iyi misa ngo nuko bazasubiramo amasezerano bagiranye yo gushyingirwa mu rwego rwo kuyiyibutsa no kurushaho kuyashimangira imbere y’imbaga y’abakiristu.
Ibi byahawe izina ryo kuvugurura amasezerano kubashakanye . Nyuma yo kuvugurura aya masezerano ku bashakanye hateganijwe no kwiyakira kuburyo ngo bizaba byabaye nko kwiyibutsa ibyo bihe by’umunsi basezeranaga.
Hirya no hino muri diyosezi ya Kibungo uyu munsi washyizwemo ingufu ndetse hakaba hari gusabirwa ingo zose byumwihariko ngo zibane mu mahoro.
Muri uku gusabira abakiristu batangiye isengesho rimara iminsi ikenda bita irya “Noveni” basabira ingo zose cyane cyane izibanye nabi ngo Imana izifashe.
Ingo zitari nke usanga ziri kubakwa nyuma y’igihe gito zigasenyuka kabone nubwo baba basezeraniye imbare y’Imana n’imbere y’amategeko.
Ku bw’iyo mpamvu kiliziya gatorika yasabye ko kuri uyu munsi w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti (urugo rwa Mariya na Yozefu n’umwana Yezu) hazirikanwa hanasabirwa ingo zose kugira amahoro no gukomera kurukundo basezeranye rwo kubana akaramata.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|