Abakirisitu ba ADEPR-Muhoza barishimira urusengero bagiye kwiyuzuriza rwa miliyari ebyiri

Abakirisitu basengera muri ADEPR-Muhoza mu Karere ka Musanze, barishimira umuhigo besheje wo kubaka urusengero rujyanye n’igihe, aho rugiye kuzura rutwaye amafaranga agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakirisitu barishimira ko intego yabo bayigezeho aho bagiye kujya basengera ahantu heza
Abakirisitu barishimira ko intego yabo bayigezeho aho bagiye kujya basengera ahantu heza

Ayo mafaranga yubatse urwo rusengero, ni ayaturutse mu mbaraga z’abaturage bari banyotewe gusengera ahantu babona ubwisanzure, dore ko urusengero rwa mbere rwari ruto kandi rushaje nk’uko Kigali Tioday yabitangarijwe na Pasiteri Ngendambizi Jean Damascène.

Yagize ati “Iyi nyubako yatekerejwe n’abakirisitu ubwo hari urusengero rutoya cyane, dutekereza iyi nyubako ishobora guteraniramo abakirisitu 3000. Kandi kubera iterambere rihari, ukabona uyu Mujyi wa Musanze wa kabiri kuri Kigali twashatse kubaka urusengero rujyanye n’igihe”.

Arongera ati “Imbaraga ziva mu bakirisitu, nk’uko Perezida wa Repubulika ahora adukangurira kwishakamo ibisubizo. Buri mukirisitu wese afite uruhare kuri uru rusengero ubona rugiye gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri”.

Pasiteri avuga ko urwo rusengero ruje gukemura byinshi, kuko abakirisitu ngo basengaga babyigana ubu bakaba bagiye gusenga bisanzuye, ikindi cy’akarusho uru rusengero ngo rufite igice kigizwe n’icyumba kinini kizajya cyakira abageni n’izindi nama.

Abakirisitu bazajya basengera hasi no hejuru
Abakirisitu bazajya basengera hasi no hejuru

Pasiteri Ngendambizi arashimira abakirisitu ubwitange bwagiye bubaranga, bakora amanywa n’ijoro batanga umuganda wabo none bakaba basoje intego bihaye.

Urwo rusengero ruzajya rwakira abagera ku 3000, mu gihe urushaje rwajyaga rwakira abatarenze 800, abakirisitu ba ADEPR Muhoza bararwishimiye, bakavuga ko imbaraga batanze zitapfuye ubusa.

Kantarama Marie Claire ati “Ndanezerewe ku bw’imirimo n’ibitangaza Imana iri kudukorera ku bw’uru rusengero. Turwubatse imyaka myinshi, ariko twagiye tubona imbaraga z’Imana yagiye idufasha mu buryo butandukanye. Byasabye imbaraga nyinshi z’umurengera Imana iradufasha”.

Kubera intego iremereye bari bihaye mbere y’uko urwo rusengero rwubakwa, ngo hari aho bageraga bagacika intege ariko ngo Imana igakomeza ikabafasha nk’uko Kantarama akomeza abivuga.

Abaturage mu muganda wo kubaka urusengero
Abaturage mu muganda wo kubaka urusengero

Ati “Gucika intege ntibyabura mu rugendo, twabaga tugiye gucika intege Imana kuko ari yo nyir’umugambi ikatwongerera imbaraga. Imbaraga twatanze ntizapfuye ubusa, tuzasenga dukurikije amabwiriza ariho yo kwirinda iki cyorezo cyugarije isi yose, amabwiriza tuzayakurikiza.

Urusengero twari dufite rwari ruto twagiraga amateraniro atatu na bwo ari ukubyigana, none ubu hari umudendezo dukurikije n’ibi bihe turimo”.

Umukirisitu witwa Bankokira Thadée, ati “Nimukiye muri iyi Paruwasi muri 2015 nsanga baratangiye nanjye mfatanya n’abandi, aho bigeze turanezerewe cyane turishimye. Urabona ko aho inyubako igeze iteye amabengeza kuyireba”.

Akomeza ati “Ni inyubako yadutwaye imbaraga nyinshi ariko turashimira Imana idushoboza tukaba tugeze kuri iyi ntabwe, ubundi icya mbere ni ukwizera kuko Bibiliya itubwira ngo dushobozwa byose na Kirisitu uduha imbaraga. Icya kabiri, ni ugufatanyiriza hamwe duhuje ukwizera, kandi ahari ubufatanye n’ubwumvikane byose birashoboka”.

Nsanzimana Albert ushinzwe ibikorwa by'iyo nyubako
Nsanzimana Albert ushinzwe ibikorwa by’iyo nyubako

Urwo rusengero rwuzuye muri 2020, mu gihe igitekerezo cya mbere cyo kurwubaka cyatangiye mu mwaka wa 2004.

Nsanzimana Albert umukirisitu wa ADEPR ugize inama y’iterambere ya Paruwasi akaba ari umwe mu bahagarariye iyo nyubako, ati “amateka y’uru rusengero ni maremare kuko muri za 2004 hatanzwe igitekerezo cyo kubaka nticyashyirwa mu ngiro.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo hateguwe umushinga wo kubaka, dukora igishyushanyo mbonera dushaka n’ibindi byangombwa byo kubaka aho twari dufite miliyoni enye n’ibihumbi 100 gusa, ayo ashirira mu ma plan y’inyubako”.

Uwo mugabo avuga ko nubwo mu gutangira kubaka urwo rusengero byabasabaga miliyari imwe yo gutangiza kandi nta mafaranga bafite, ngo ntibacitse intege aho biyemeje gutangira kubaka muri 2010, none ubu urusengero rukaba rugeze ku kigero cya 85% kugira ngo rwuzure.

Nsanzimana avuga ko habaye ubwitange bw’abaturage, aho bagiye batanga umusanzu wabo uko bashoboye, mu mafaranga no gukora imirimo y’amaboko.

Ati “Abaturage ikintu bashatse ntabwo gishobora kubananira, ubu hano yaba umukecuru umusaza urubyiruko n’abana, bose bagaragaza ubwitange. Hari ubwo abana bacu muri korali babasabye umusanzu ntidusinzira abana bakadushyiraho igitutu kugeza abonetse.

Umuntu wese usengera hano yagize uruhare kugira ngo uru rusengero rube rugeze ahangaha, tubyumva nk’ibyacu tukanabikora nk’ibyacu. Birumvikana, ni twe dushaka aho dusengera ni natwe tugomba gushaka uburyo urusengero rwaboneka”.

Iyo nyubako igizwe n’ibice binyuranye birimo aho gusengera hasi no hejuru, ahazakira abasaga ibihumbi bitatu, hakaba n’icyumba mberabyombi kizakira abantu bagera muri 600, hakaba ndetse n’ibyumba bigenewe abayobozi n’abakozi ba Paruwasi.

Nkuko Inama ya Guverinoma yamaze gukomorera insengero, ADEPR-Muhoza yiteguye kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, mu gihe abaturage bazaba batangiye gusengera muri urwo rusengero.

Nsanzimana ati “Umukirisitu agomba kuza adasize mu rugo amabwiriza yo kwirinda COVID-19, na hano mu rusengero ntabwo ari amabwiriza gusa ahubwo ni itegeko. Buri wese agomba kuza afite agapfukamunwa, bamubwira ngo aho gukarabira ni hariya akabyumva kandi akemera kwandikwa umwirondoro agatanga na nomero ze za telefoni”.

Avuga ko ibirebana n’imbere mu rusengero, na byo bakomeje kubyuzuza mu kwirinda COVID-19.

Urusengero rushaje ngo ntabwo rwari rukijyanye n'igihe
Urusengero rushaje ngo ntabwo rwari rukijyanye n’igihe

Ati “Ibirebana no gutunganya imbere mu rusengero twarabiteguye, intebe zanditseho, guhana intera ya metero twarabiteguye, guhoberana birabujujwe, ni amabwiriza n’ubundi dusanzwe tuzi, umuntu wese uzaza gusenga agomba kubahiriza ayo mabwiriza yo kwirinda Coronavirus”.

Iyo nyubako itarahabwa itariki yo kuyifungura ku mugaragaro, yubatse mu buryo bugeretse (etage) aho igeretse gatatu, ikagira n’igice cyo hasi bita Cave.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

@kigalitoday mwakoze kutugira yo gusa mwongere imbaraga mu mafoto muduha kuko niyo soko yo gusobanukirwa ibikorerwa kure! Iyi nkuru yari kurushaho kundyohera iyo iba irimo amafoto menshi! Murakagira Imana!

Claude yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Wow! Byiza cyane rwose. Imana ishimwe kuko yabashoboje muri icyo gikorwa cy’indashyikirwa.

fely yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Butinze gucya ngo babirwanire mo!

Time’ll tell! yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Imana ishimwe cyane kuba ururusengero rugiye kuzura
kandi ntabwo tuzarurwaniramo Imana yacu izadufasha.

NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka