Abakira abahohotewe ngo hari igihe bongera ibibazo by’ababagana
Abakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), hamwe n’Ishyirahamwe ry’abajyanama mu ihungabana (ARCT-Ruhuka) baremeza ko abashinzwe kwakira abahungabanyijwe n’ihohoterwa nabo bibagiraho ingaruka, ndetse ngo hari n’aho bongera ibibazo by’ababagana aho kubikemura.
Umuyobozi wungirije wa GMO ushinzwe kurwanya ihohoterwa, Eugenie Kabageni yavuze ko uretse kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire mu nzego zose, GMO inareba niba uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahabwa serivisi n’ubutabera.
Asobanura impamvu y’amahugurwa bakoreshejwe na ARCT-Ruhuka n’Umuryango Care International wabateye inkunga, Umuyobozi wungirije wa GMO yagize ati: “Hari abatugana bahungabanye nk’imwe mu ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba bakorewe; birasaba ababakira kugira ubumenyi bw’uburyo bagomba kubafata”.
Kabageni yavuze ko abakozi ba GMO bakira abahohotewe, nabo ubwabo ngo bibagiraho ingaruka, “ugasanga aho kubafasha gukira ibikomere by’ihungabana, ahubwo batuma bahungabana kurushaho”.

Umujyanama akaba n’umunyamuryango wa ARCT Ruhuka, Patricia Mukangarambe yashimangiye agira ati: “Ukora ako kazi nawe ni umuntu, hari igihe nawe aba asanzwe yifitiye ibibazo, iyo akomeje kwakira abahungabanye aratinda agacika intege kuko byamuremereye, agatangira gukora akazi nabi. Bene uwo muntu aho kugira ngo afashe abantu, ahubwo arabangiza kurushaho”.
Umuntu ufasha abahungabanye, ngo bisaba ko nawe agira abamwumva, akaba agomba kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri, kubana n’abantu neza ndetse no kwiyitaho, nk’uko ARCT-Ruhuka yabyigishije abakozi ba GMO.
Izi nzego zombi zigaragaza ko abakorewe ihohoterwa ngo bazigana bafite ibimenyetso by’ubwoba, gutangira kuvuga bakarira cyane, ngo bagira isoni nyamara atari bo bakoze icyaha, ntabwo biyakira, rimwe na rimwe ngo ntabwo batinyuka kuvuga ibyababayeho; biyumva ko ari ikibazo, ntibatinyuka kugira icyo bakora.
ARCT yo inagaragaza ko ihohoterwa rigenda riba uruhererekane mu buzima bw’abantu, ku buryo ngo uhohotera abandi nawe aba yarahohotewe haba mu bwana bwe cyangwa ari mukuru; aba yarabonye cyangwa yarumvise umuntu wahohotewe. Uwo muntu ngo arangwa ahanini n’umujinya no kutagira uwo yizera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nubundi kiba ari ikibazo gikomeye kandi kigomba kwitabwaho bitonze cyane