Abakinnyi n’abafana bazize Jenoside bagiye kwibukwa ku rwego rw’igihugu

Abari abakinnyi n’abafana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye kujya bibukwa buri mwaka uheyeye ubu. Igikorwa kizajya kimara ibyumweru bibiri, uyu mwaka kikazatangira tariki 01-05/06/2013.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga iki gikorwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 15/05/2013, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza (RGB), bizajya bigitegura byatangaje ko hazajya habaho kwibuka no kwigisha abantu ibijyanye n’imiyoborere myiza.

Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG yatangaje ko iki gitekerezo cyaje bamaze kubona ko buri Federation yibukaga ukwayo, hakaba n’abandi batibuka, nyuma CNLG ikaza gufata umwanzuro wo kubahuriza hamwe.

Yagize ati: “Mukura niyo yatangiye iza kudusaba kubafasha kwibuka abahoze ari abakunzi n’abakinnyi bayo baguye muri Jenoside n’izindi nka Federation za Volley na Basketball zikurikiraho ariko tuza kubona ko babikoreye rimwe aribyo byaba byiza”.

RGB nayo yatangaje ko uzaba ari umwanya mwiza wo kwibutsa abantu akamaro k’imiyoborere myiza, no kubereka ko aho u Rwanda rugeze rubikesha kuba umuturage agira uruhare mu bimukorerwa, nk’uko byemejwe na Madamu Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije muri RGB.

Ibyo byumweru bibiri bizarangwa n’amarushanwa azategurwa na buri Federation no mu bigo bitandukanye, ndetse hakazanatangirwamo ibiganiro. Ibikorwa bikazahurizwa mu turere twa Musanze, Huye, Rwamagana, Nyarugenge na Gasabo.

Imikino yamaze gutangazwa ko izagaragara muri iki gikorwa ni umupira w’amaguru, VolleyBall, Basletball, Taekwondo, Karate, Kung fu, Boxe, imikino y’abamugaye, imikino gakondo, Ping pong n’imikino y’abagore.

Abanyarwanda bose barakangurirwa kuzitabira iyo mikino mu rwego rwo kwibuka no guteza imbere imiyoborere myiza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka