Abakinnyi ba PSG basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), Kehrer Thilo na Julian Draxler hamwe n’imiryango yabo bari mu Rwanda, ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bakinnyi batambagijwe ndetse basobanurirwa ibice bigize urwo rwibutso, mu rwego rwo kugira ngo bamenye byinshi ku mateka ya Jenoside, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguwemo inzirakarengane zazize uko zavutse.

Ibyo byamamare byo mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, byaboneyeho umwanya wo gusura Pariki y’Akagera, aho bishimiye ibyiza n’ibinyabuzima biri muri iyo Pariki.

Biteganyijwe ko abo bakinnyi bari mu Rwanda bazasura ibice bitandukanye birimo n’ibyanya nyaburanga nka Pariki y’Ibirunga ndetse n’ingoro ndangamuco n’amateka by’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, nibwo abakinnyi ba PSG barimo Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer hamwe n’imiryango yabo bageze mu rw’imisozi igihumbi, aho baje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Muri 2019 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain, bwagombaga kumara imyaka itatu.

Ni ubufatanye bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Aba bakinnyi ba PSG bahuye n’abafana mu Rwanda, baganira n’abana biga Football.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka