Abakene ngo ntibakwiye gutegereza amakiriro kuri Croix Rouge

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda, urasaba abaturage bakennye cyane kugira uruhare mu isesengura ry’ibibazo kugira ngo biteze imbere.

Mukagatare yahembwe nk'uwikuye mu bukene kandi witwaye neza mu kwikemurira ibibazo
Mukagatare yahembwe nk’uwikuye mu bukene kandi witwaye neza mu kwikemurira ibibazo

Ibyo ngo bitandukanye na ba bandi usanga bategereje inkunga gusa, kuko n’iyo bazibonye ntacyo zishobora kubamarira igihe cyose batazi aho bava n’aho bagana.

Croix Rouge igaragaza ko ibibazo byugarije abaturage byiganjemo iby’ubukene bukabije, isuku n’isukura, ibibazo by’indyo itaboneye n’ibibazo byo guhangana n’ibiza, ibyo byose ngo bagize uruhare mu kubisesengura no kubishakira umuti byatuma abakene biteza imbere kurushaho.

Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ikunze gutera inkunga amatsinda y’abatishoboye kugira ngo bige kwiteza imbere, kubahuriza mu makoperative, ikanashaka ibisubizo ishingiye ku bufasha butandukanye burimo no kubaha amatungo yo korora.

Kugira ngo babashe kubyaza umusaruro izo nkunga ariko, ngo ni ngombwa ko babasha gusesengura imibereho yabo kugira ngo bagire ibyo bahindura ku mpamvu baba bigaragarije ubwabo.

Dr. Bwito avuga ko imishinga y'abakene igenda neza iyo bayigizemo uruhare ubwabo
Dr. Bwito avuga ko imishinga y’abakene igenda neza iyo bayigizemo uruhare ubwabo

Urugero rw’umukecuru witwa Mukagatare Beatrice wo mu Karere ka Karongi, avuga ko amaze gusobanukirwa ibyo abura mu mibereho ye kugira ngo yiteze imbere, yasanze aramutse ahawe ikibwana cy’ingurube cyamufasha akiteza imbere.

Agira ati “Nahoraga nibaza aho ibibazo mfite nzabikwiza ngashoberwa, abantu bakambwira ko nyamara mbonye ikibwana cy’ingurube ubukene bwanjye bwashira.”

Abifashijemmo n’amatsinda ya yo kwikura mu bukene ya Croix Rouge, Mukagatare avuga ko icyifuzo cye cyaje kumuhira kuko akibona ingurube, yarayoroye, irabwagura akajya agurisha ku buryo nyuma y’imyaka itatu ubu amaze kwigurira inka.

Avuga ko yamaze no kwitura bagenzi be mu itsinda, bamufashije kugura iyo ngurube yatumye ashobora kugura inka,none arabasha gufumbira, agahinga akeza, kuko ubutaka bwe bwari bwaragundutse.

Ati “Ndashima Imana kuko ubu namaze kwitura, mfite inyana yanjye, igisigaye kingoye ni akarima ko guhingamo ubwatsi ariko na ko nzakabona n’ibi mbishimira Imana.”

Ubwo Croix Rouge y’u Rwanda yagaragarizaga abafatanyabikorwa bayo ibyo ikorera abaturage mu Karere ka Karongi, umuyobozi w’uwo muryango Dr. Bwito Jean Paul yavuze ko hari byinshi bigenda bihinduka ku bagenerwabikorwa ariko ko hakiri n’imbogamizi nko ku bijyanye n’isuku n’isukura.

Dr. Bwito yagaragaje ko abaturage begerezwa amazi meza, ariko mu Rwanda hakiri abavoma ibirohwa, ibyo bikaba ari byo bituma isuku itagerwaho, icyakora ngo ibikorwa byo kuyabegereza bizakomeza uko ubushobozi bugenda buboneka.

Ati “Icyo twifuza ni ugukura abaturage bakennye cyane mu bukene bakifasha nk’uko umukuru w’Igihugu Paul Kagame ahora abidushishikariza, kandi CR turi abafatanyabikorwa b’igihugu”.

Gutera ibiti ni bumwe mu buryo Croix Rouge Rwanda ikoresha mu kwigisha abaturage kurwanya isuri
Gutera ibiti ni bumwe mu buryo Croix Rouge Rwanda ikoresha mu kwigisha abaturage kurwanya isuri

Abagenerwabikorwa kandi ngo bazakomeza kwigishwa uko bo ubwabo bashobora kwitegurira indyo iboneye bakoresheje ibiboneka iwabo, kugira ngo babashe kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Naho ku bijyanye no guhangana n’ibiza, abagenerwabikorwa ngo bazakomeza kwigishwa uko babyirinda, batozwa kurwanya isuri, gutera ibiti no kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka