Abakene bagiye guhabwa ibyemezo by’ubutaka bwabo ku buntu

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukuriraho abakene amafaranga 1000 atangwa n’umuturage igihe agiye gufata ibyemezo bya burundu by’ubutaka yatijwe na Leta iyo bumaze kubarurwa no kwandikwa mu bubiko bwabugenewe.

Itegeko risonera abakene kwishyura amafaranga y’icyemezo cy’ubutaka cya burundu ryasohoke mu Iteka rya Minister muri 2010;nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’ikigo cya Leta gishinzwe umutungo kamere n’ubutaka, Didier Sagashya.

Icyi cyemezo kandi cyafashwe kubera ko hagaragaye abaturage benshi batihutira gufata ibyemezo-mpamo bya burundu by’ubutaka bwabo.

Mu nama yahuje minisitiri w’ubutaka n’umutungo-kamere, Stanislas Kamanzi n’abayobozi mu Ntara y’Uburasirazuba tariki 14/06/2012, Didier Sagashya yatangaje ko hari abaturage basaga miliyoni ebyiri bataratwara ibyemezo by’ubutaka bwabo kandi na n’ubu muri icyo kigo bakaba babona nta bushake ba nyiri ubwo butaka bafite.

Mu mbogamizi zagaragaye zituma abaturage badatwara ibyemezo by’ubutaka harimo kuba benshi bafite ubutaka ari abakene batabasha kubona amafaranga 1000 asabwa abagiye gufata ibyo byangombwa.

Kubera iyo mpamvu abakene bemejwe n’abaturage bagenzi babo ku rutonde ruzwi rw’ubudehe bakurirwaho ayo mafaranga 1000 mu rwego rwo kuborohereza kubona ibyemezo-mpamo bya burundu by’ubutaka bwabo.

Kugeza ubu hamaze kwandikwa ibyemezo bisaga miliyoni eshatu n’igice ariko ibyamaze kugera mu maboko ya ba nyirabyo ni miliyoni imwe n’igice gusa. Ibi ngo biteye amakenga kuba abantu basaga miliyoni 2 badashishikajwe no kubika ibyo byangombwa byabo kandi ari umutungo ukomeye.

Uretse abakekwaho kuba abakene badafite ayo mafaranga, hari n’Abanyarwanda bafite ubutaka ariko bakaba baba hanze y’igihugu, bikaba biteganyijwe ko nabo bazahabwa igihe kiringaniye cyo kuzaza gutwara ibyemezo byabo.

Kugeza ubu, mu Rwanda habaruwe ubutaka bugabanyije mu masambu miliyoni 10 n’ibihumbi 300, bikaba biteganijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2013 ababaruje ubutaka bose bazaba bamaze guhabwa ibyemezo bya burundu ko ubwo butaka babutijwe na Leta.

Itegeko Ngenga ry’ubutaka rivuga ko ubutaka ari umutungo rusange w’Abanyarwanda bose. Ababutuze bahabwa amasezerano y’ubukode bw’igihe kirekire cy’imyaka 99 yongerwa iyo irangiye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka