Abakecuru bagizwe incike na Jenoside bahawe inzu

Ihuriro rigizwe n’abagore b’abayobozi b’igihugu n’abagore b’abahoze ari abayobozi, Unity Club “Intwararumuri”, ryashyikirije abakecuru b’incike mu Karere ka Rulindo icumbi.

Kuri iki cyumweru tariki 25 Ukwakira 2015, nibwo abo bakecuru batanu batuye mu Murenge wa Cyinzuzi, nibwo bashyikirijwe amazu bubakiwe n’uyu muryango uyoborwa na Madame Jeannette Kagame.

Inzu yitwa “impinga nzima” yubakiwe abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inzu yitwa “impinga nzima” yubakiwe abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Dr. Mukabaramba Alivera, yavuze ko icyo gikorwa cyateguwe yavuze ko nyuma yo kugabira abo bakecuru hari na gahunda yo kubakira abandi batatu basigaye mu minsi iri imbere.

Uhagarariye AVEGA-Agahozo ku rwego rw’igihugu Mukabayire Valerie, yashimye Leta idahwema gutera inkunga bacitse ku icumu rya Jenoside, ibafasha muri bimwe bakenera harimo kuvuzwa, kubabonera amacumbi atunganye, kubasanira no kubavana mu bwigunge.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr. Mukabaramba yicaranye mu nzu n'abakecuru bagizwe incike bamuhobera.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr. Mukabaramba yicaranye mu nzu n’abakecuru bagizwe incike bamuhobera.

Yongeraho ko ibyo byose biza byiyongera ku ngoboka y’amafaranga ibihumbi 30Frw buri kwezi, aba bakecuru bahabwa abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Mukaminega Speciose ni umukecuru w’incike w’imyaka 70 wari ufite abana umunani n’umugabo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanyuzwe n’’iki gikorwa.

Abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe bahawe inzu ku mugaragaro.
Abakecuru bagizwe incike na Jenoside yakorewe bahawe inzu ku mugaragaro.

Ati “Birandenze ahangaha tubayeho neza kuko badushyize hamwe duhuje ibibazo n’ibitekerezo, bakaduha n’abantu badufasha mu mirimo idukorerwa, ndashima Leta y’ uRwanda.”

Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Babyeyi tubarere nkuko mwatureze”.

Dr. Mukabaramba afungura ku mugaragaro inzu bise “Impinga nzima”yubakiwe abakecuru bagizwe incike.
Dr. Mukabaramba afungura ku mugaragaro inzu bise “Impinga nzima”yubakiwe abakecuru bagizwe incike.

Unit Club yakoze iki gikorwa cyo kubakira amazu incike ifatanyije n’abandi baterankunga, aho buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 38Frw hatabariwemo ibikoresho byo mu nzu.

Marie Solange MUKASHYAKA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo bayobozi ni beza kuko bibuka ko hari abandi babaye bakabafasha.Imana ibahe umugisha kandi bazagumane uwo mutima mwiza

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

reka tubafate neza baratureze

muvunyi yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

abagore babayobozi bakoze igikorwa cy indashyikirwa

bertran yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka