Abakarani ibihumbi 28 bazifashishwa mu ibarura rusange batangiye guhugurwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihe hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribe, abakarani bazifashishwa batangiye guhugurwa, kandi n’ibisabwa byose byamaze kuboneka.

Abarimu ni bo bazifashishwa mu ibarura rusange
Abarimu ni bo bazifashishwa mu ibarura rusange

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni igikorwa kigamije gukusanya amakuru atanga imibare nyakuri yerekana ubwiyongere bw’abaturage, n’imibereho y’ubukungu bwabo muri rusange.

Rizaba rifite ibyiciro bitatu birimo gushyira nimero ku mazu, no ku ngo, bizakorwa guhera tariki 10-14 Kanama 2022, gukusanya amakuru, bizakorwa guhera tariki 16-30 Kanama, hamwe no gusuzuma amakuru yakusanyijwe, bizakorwa guhera tariki 16-30 Ugushyingo.

Ikigamijwe cyane ni ukumenya umubare nyawo w’abaturarwanda ku rwego rw’Igihugu muri rusange, no kumenya abatuye mu Ntara, Akarere, Umurenge, Akagari, n’Umudugudu.

Ibindi birimo kugaragaza ku buryo busesenguye imibereho n’ubukungu by’abaturage, kugaragaza igipimo cy’uburumbuke, impfu, n’icy’ubwiyongere bw’abaturage muri rusange.

Kugaragaza icyiciro cy’uko Abanyarwanda bimuka bava hamwe bajya ahandi, kwerekana imibare n’ibyiciro by’abantu bazaba batuye mu Rwanda mu myaka iri imbere, kwerekana imiterere y’inzu zituwe n’ibikoresho zifite, hamwe no kuvugurura imibare fatizo izashingirwaho mu bundi bushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, avuga ko batangiye guhugura abakarani bazifashishwa mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.

Ati “Turimo turahugura abakarani b’ibarura mu gihugu cyose, hafi abakozi ibihumbi 28 mu mirenge yose, ibikoresho byose barabibonye kandi akazi karimo karagenda neza. Ibikoresho bazakoresha cyane ni iby’ikoranabuhanga harimo gukoresha telefoni, tuzazikoresha dufata amakuru. Abakozi turimo gukorana na bo basanzwe bazi gukoresha telefoni, ariko kubera ikoranabuhanga turimo dukoresha, ubu turimo turabahugura, amahugurwa azafata ibyumweru bibiri”.

Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo biteguye, ariko nta makuru ahagije bafite ku ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, kuko babyumva gutyo gusa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ibikoresho byose bikenewe byamaze kugezwa mu mirenge, kandi ko n’ubwo ibarura rizakorwa, bitazahagarika imirimo isanzwe y’abaturage.

Ati “Ibikoresho bizakoreshwa mu ibarura byarangije kugera mu mirenge byose, ubu igisigaye ni ubukangurambaga bwegereye abaturage, bubasobanurira uko bizagenda muri iyo minsi. Ibarura rizakorwa ariko ntabwo rizahagarika ubuzima bw’abaturage, bazakomeza ubuzima bwabo, bizakorwa neza turagira ngo abaturage babyumve”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi, avuga ko imbaraga nyinshi bagiye kuzishyira mu gusobanurira abaturage, kugira ngo barusheho kubyumva no kubimenya.

Ati “Ubu igisigaye tugiye gushyiramo imbaraga, ni ukugira ngo dusobanurire abaturage, uko bazitwara, ko ririya joro fatizo ry’ibarura buri wese azaba yibuka neza abaraye mu rugo rwe, ni ukuvuga ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Kanama”.

Ni ku nshuro ya gatanu mu Rwanda hagiye gukorwa ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, kuko irya mbere ryakozwe mu mwaka wa 1978, ryagaragaje ko abaturage bari batuye mu Rwanda bari 4,831,527 aho abagera kuri 4.6% ari bo bari batuye mu mijyi.

Irya kabiri ryakozwe mu mwaka wa 1991 aho ibyavuyemo byagaragaje ko mu Rwanda, abaturage bari bamaze kwiyongera bakikuba hafi inshuro ebyiri, kuko bari bageze kuri 7,157,551. Muri bo abari batuye mu mijyi bari 5.5%

Mu mwaka wa 2002 ryongeye gukorwa, rigaragaza ko icyo gihe abari batuye u Rwanda bari 8,128,553, muri uwo mwaka abari batuye mu mijyi bari 16.9%, mu gihe iriheruka gukorwa mu mwaka wa 2012, ryerekanye ko abatuye u Rwanda biyongereye bakagera kuri 10,515,973 risiga ryerekanye ko abatuye mu mijyi bari 16.5%.

Abaturage barasabwa kuzatanga amakuru yose bazabazwa by'umwihariko ayo mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Kanama
Abaturage barasabwa kuzatanga amakuru yose bazabazwa by’umwihariko ayo mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Kanama

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka