Abakaporari batatu babarizwaga muri FDLR batahutse
Abasirikare batatu babaga muri FDLR batahutse tariki 08/12/2012 bavuga ko nta nyungu n’imwe bigeze babona muri FDLR usibye guhangayika mu buzima bwo mu mashyamba ya Congo.
Kaporari Ngendahimana uturutse muri zone ya Mwenga avuga ko barambiwe n’igisirikare kidafite aho gishingiye kandi gihora mu ntambara zitarangira.
Ngo kuba abenshi barahasize ubuzima ndetse n’imiryango myinshi iburirwa irengero nibyo byatumye aba basirikare bitandukanya n’uwo mutwe bamazemo imyaka 18.
Kuba aba bairikare baratinze kugaruka mu gihugu cyabo ngo byaterwaga n’uko abayobozi ba FDLR bababeshyaga ngo bazataha bafashe igihugu ariko basanze bitagishobotse kuko ngo uwo mutwe wacitse intege.
Abasirikare benshi bamaze kuva muri FDLR bamwe bakajya hanze y’igihugu cya Kongo aho uwo mutwe ubarizwa abandi bakaza mu Rwanda.
Mu butumwa batanga, aba basirikare basaba bagenzi babo basize muri Kongo gutahuka bakava mu bitagira umumaro kuko ngo ari ntacyo biteze kubagezaho bakima amatwi ababashuka ngo bazafata igihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuse twizere ko impamvu batanga zibateye guteha Ari ukuri 100%? nibase Koko
FDLR ntacyo ibamariye ikaba ntamurongo uhamye ifite kuki badataha Bose ngo umutwe usenyuke?ahubwo mbonako bamwe mubataha habaharimo aba bakiri active.
Shangenda himana ko watinze gutaha?hamagara na sgt rukundo cpl munyaneza Lt mugisha captain musoni hamwenabandi bose.kandi ntiwibagirwe nababandi mwabanaga ukirumukureri wa mahoro.kandi ubabwizukuri ukurwandarumeze dorekobose batinya izina Rwanda.Arikosha ntiwibagirwe guhamagara muganga Sibomana hamwe na murokore Jean mari.Ubabwireko igihugu kitaryana nkuko babitekereza. dushimiye kigari today iduhaye amakuru yanyu.
sha aba batype ko basaneza kweli?