Abakangurambaga b’imibereho myiza bagiye guhabwa radio na telefone byo kubafasha mu kazi kabo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yemereye Intore z’abakangurambaga b’imibereho myiza amaradiyo na telefone kugira ngo bijye bibafasha mu kazi kabo bashinzwe.

Ku cyumweru tariki 29/04/2012 ubwo yasozaga itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’u Rwanda ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera, Musoni James yavuze ko ibyo bikoresho bazahabwa bigomba kubafasha kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose bakiri mu bukene.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 24% bari mu bukene bukabije , n’abandi babarirwa muri 44.9% bari munsi y’umurongo w’ubukene ku buryo batabona idorari rimwe (600Frws) ku munsi.

Izo ntore z’abakangurambaga b’imibereho myiza zabwiwe ko arizo zigomba gukora ibishoboka kugira ngo abo Banyarwanda bagire imibereho myiza.

Muri iryo torero ryari ririmo intore 511, hari harimo abashigajwe inyuma n’amateka. Minisitiri Musoni James yavuze ko impamvu babashyize mo ari ukugira ngo badasigara inyuma mu iterambere ry’u Rwanda.

Abasigajwe inyuma n’amateka baje mu itorero bazigisha abandi basize iwabo kugira ngo nabo bahindure imyumvire maze biteze imbere; nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabisobanuye.

Itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’u Rwanda ryaberaga i Nkumba ryashojwe tariki 29/04/2012, ryari ryatangiye tariki 20/04/2012.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka