Abakandida PL bashimiye Abanyarwanda ubufatanye babagaragarije mu kwiyamamaza

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) ryasoje ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazarihagararira mu matora y’Abadepite, rishimira Abanyarwanda baribaye hafi.

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yashimiye ababaye hafi
Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yashimiye ababaye hafi

Tariki 1 Kanama 2018, niho basoje ibikorwa byo gusoza gahunda yo kwiyamamaza Abakandida ba PL bamazemo iminsi mu Turere twose tw’Igihugu.

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yashimiye abayoboke bayo mu Karere ka Nyarugenge, ahasorejwe igikorwa, kuba baje kubashyigikira.

Yagize ati “Ntidushidikanya ko namwe muzatera ibikumwe byanyu ku nyenyeri eshatu, maze tugakomeza kubabera intumwa nziza, ziharanira iterambere ry’Igihugu rishingiye ku Munyarwanda wese, mu Kwishyira ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.”

Yijeje ko PL izakomeza guharanira kongera ingengo y’imari igenewe ubushakashatsi, bukifashishwa mu bikorwa byose haba mu buhinzi, ubucuruzi, uburezi, ubuzima, n’ahandi maze bikazanira Abanyarwanda ubukire.

Mukabalisa yavuze ko bazakomeza kugeza ibintu byiza byinshi ku Banyarwanda
Mukabalisa yavuze ko bazakomeza kugeza ibintu byiza byinshi ku Banyarwanda

PL ifite kandi gahunda yo gukomeza guharanira ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yiyongera, gukomeza gushyira imbere ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo hagamijwe kubaka umuryango kuko ari wo shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu kandi igenamigambi rigahera mu muryango.

Yanavuze ko bazaharanira ko ababyeyi bazajya babyara abana bashoboye kubonera ibyangombwa, bakabarera neza maze bakazakura bakunda Igihugu maze bakazaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Iki ni cyo cyari igikorwa cya nyuma cya PL
Iki ni cyo cyari igikorwa cya nyuma cya PL
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yaba FPR,yaba PSD,yaba PL,etc…bose ni UMUGATI baba bishakira (national bread).Iyo bamaze gutorwa birebera inyungu zabo gusa.Nta numwe uzakura Mwalimu wa Primary ku mushahara wa 40 000 Frw.Nyakubahwa biganye muli University ahembwa miliyoni hamwe n’imodoka nshya Leta yamufashije kugura.Koko dukeneye ubwami bw’imana.Nibwo bwonyine buzayobora isi nta karengane no kwikubira.

Liberakurora yanditse ku itariki ya: 2-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka