Abakandida ngo ntibakwiye kugira impungenge z’ikoranabuhanga mu matora

Abakandida baziyamamariza ubujyanama rusange mu karere ka Gakenke ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga biyamamaza kuko bishobora kuzateza imbogamizi.

Impungenge z’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza, abakandida bakaba bazigaragaje kuri uyu wa 05/02/2016 ubwo baganirizwaga n’umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Gakenke ku buryo bagomba kwitwaramo mubihe byo kwiyamamaza.

Abakandida bakimara gusobanurirwa ko ari ku ncuro ya mbere komisiyo y’igihugu y’amatora yemeye kuzakoresha imbunga nkoranyambaga nka Facebook, Whatsap, Tweeter ariko uzabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko akazabihanirwa. Aha abakandida bagaragaje imbogamizi z’uko bishobora gukoreshwa nabi n’abandi ubundi bikabitirirwa.

Ndayambaje Wellars umukandida ku mwanya w’ubujyanama rusange mu murenge wa Minazi, avuga ko hari uburyo umuntu yoherezanya ubutumwa na mugenzi we ariko bukaza kugera n’ahandi atazi kandi butandukanye n’ubwo yohereje.

Ati “Uzahitamo kwiyamamaza akoresheje ubwo buryo, mu gutanga abantu bazakwamamaza bashobora kwohereza ubutumwa nanjye nkabwohereza ku wundi bukagera ahantu wowe utazi, bukagera ahandi hantu bwahindutse mu bundi buryo bayihinduye. Ese hari uburyo mwateganyije buzacungira hafi ibyo bintu”?

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Gakenke Musekeweya Gloriose, yasobanuriye abakandida ko nta mpungenge bakwiye kugira ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko hari uburyo bizajya bikurikiranwamo.

Ati “Uburyo burahari n’ubu turimo kubutekerezaho, ariko nta bwo nakubwira ngo bizakorwa gutya na gutya, ariko byo birahari. ushobora kubikora ntibimenyekane ariko burahari, hafatanyijwe n’inzego zitandukanye ikoranabuhanga rikoreshejwe ubwo buryo burahari kuko hari n’ibihano ntabwo wajya guhana umuntu udafite ikimenyetso werekana ko koko yakoze ikintu”.

Abakandida baziyamamariza ubujyanama rusange mu karere ka Gakenke ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga biyamamaza kuko bishobora kuzateza imbogamizi
Abakandida baziyamamariza ubujyanama rusange mu karere ka Gakenke ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga biyamamaza kuko bishobora kuzateza imbogamizi

Abakandida 66 bemerewe na komisiyo y’igihugu y’amatora kuziyamamaza, bibukijwe kuzashishoza bakareba niba ari ngombwa ko bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko hari igihe bazikoresha biyamamaza kandi nyamara abagomba kubatora batajya bazikoresha.

Abakandida banasobanuriwe ko nta wemerewe kwifashisha ikintu cya leta cyangwa ishyaka mu gihe arimo kwiyamamaza.

Ikindi ni uko ugomba gutsinda amatora mu murenge agomba kuba byibuze afite amajwi 51%, yaba atayujuje amatora akazasubirwamo kugeza ayagejeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka