Abakandida-depite b’abagore basabwe gukemura ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge basabye abakandida-depite b’abagore biyamamariza kujya mu Nteko kuzakemura ikibazo kijyanye n’ibyiciro by’ubudehe nibatorwa.

Ibyo babisabye kuri uyu wa 16 Kanama 2018, ubwo abakandida 16 b’abagore bari muri 30% bo mu Mujyi wa Kigali biyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, igikorwa cyabereye ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi ndetse na bamwe mu bayobozi bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.
Abo bakandida bose uko ari 16, buri wese yahabwaga iminota 10 akivuga uwo ari we, akavuga imigabo n’imigambi ye ndetse akanaboneraho gusaba amajwi abazatora , kugira ngo azatorwe muri 2 bazahagararira Umujyi wa Kigali mu Nteko.
Bamwe mu bakandida bagaragaje ibyo bazakorera abaturage cyane cyane abagore kugira ngo bihute mu iterambere.
Umwe ati “Nzakora ku buryo imirimo yiyongera abagore bagize uruhare mu kuyihanga, nimuntora nzajya ngaruka kenshi kureba cyane cyane ko abagore bayirimo ndetse n’abandi bayikeneye”.

Undi ati “Nzita ku kugira umuryango uzira amakimbirane, bizatuma abana babaho neza cyane ko nzongera ingufu mu kurwanya igwingira mu bana”.
Abaturage na bo bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse banatanga ibyifuzo byabo kugira ngo bazabyiteho nibagera mu Nteko.
Mukamusoni Pauline ati “Hari abantu benshi bari mu byiciro by’ubudehe batishimiye, bakibaza bati imashini ni yo yabikoze nkaho irusha ubwenge uyikoresha. Nimugera mu Nteko muzatuvuganire bikosorwe, umuntu ajye mu cyiciro kimukwiye kuko hari byinshi bigishamikiraho”.
Uwihirwe na we ati “Tumenyereye abaza kudusaba amajwi tukayabaha bakajya mu Nteko ishinga amategeko ariko tukabaheruka ubwo tukazongera guhura manda irangiye. Mwe ni iki kitwemeza ko muzajya mugaruka, mukava muri ziriya ntebe, mukaza kureba uko tubayeho.”
Hari n’uwabajije ikibazo cy’amarimbi make muri Nyarugenge, aho ngo utishoboye apfusha umuntu, kubona aho amushyingura bikamubera ihurizo rikomeye , bakifuza ko yakongerwa.
Kuri ibyo bibazo byose byabajijwe, abo bakandida basubije ko nibagira amahirwe yo gutorwa bakajya mu Nteko, bazabikurikirana ku buryo buhagije kugira ngo bibonerwe ibisubizo, hagamijwe iterambere ry’umugore n’iry’abaturage muri rusange.
Visi Perezida wa Komisiyo y’amatora (NEC), Mukamazera Rosalie wari witabiriye icyo gikorwa, yasabye abo bakandida kuzubahiriza gahunda baba baratanze ijyanye n’aho bagomba kwiyamamariza, kugira ngo hatazagira ibindi bibavangira ndetse banarindirwe umutekano.
NEC itangaza ko abagore bose mu gihugu batanze kandidatire zabo muri 30% ari 179, hakazavamo 24 bazasanga abazatorwa mu bindi byiciro bakuzura abadepite 80 bazaba bagize Inteko ishinga amategeko.
Inkuru zijyanye na: Amatora y’abadepite 2018
- Amatora y’abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi
- Abagore batorewe guhagararira bagenzi babo mu nteko bamenyekanye
- Imyanya 4 kuri Green Party na PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko
- FPR irayoboye mu majwi y’agateganyo na 75%
- Yabyaye 3 avuye gutora, umwe ngo azamwita ’Mukadepite’
- Nyagatare: Yafashwe yigize indorerezi y’amatora
- Inyota yo gutora ku rubyiruko rwiganjemo n’urwayitabiriye rutaruzuza imyaka
- Muhanga: Abatoye bongeye kwibutsa abadepite kurwanya ihuzagurika mu nzego
- Intero ‘aya si amatora ni ubukwe’ yongeye kugaragara (AMAFOTO)
- Muri Kigali abarwayi n’abarwaza begerejwe ibiro by’itora ngo badacikanwa
- Nyabimata: Ab’inkwakuzi bahise bisubirira mu mirimo nyuma yo gutora
- Abafite ubumuga bamaze kubona umudepite uzabahagararira
- N’utaraboneje urubyaro yavuze imyato FPR ngo itaramutereranye
- Abakandida PL bashimiye Abanyarwanda ubufatanye babagaragarije mu kwiyamamaza
- Perezida Kagame uri mu Bushinwa yamaze gutora abadepite
- Uwari warahawe akato kubera uruhu ubu ni ikitegererezo
- Gasabo: FPR yijeje abaturage kubyaza umusaruro ikiyaga cya Mutukura
- Bweyeye: Abaturage barasaba abaganga b’inzobere bahoraho
- Ruhango: Ntibakeneye umudepite wicara mu nteko gusa
- Rwaza: Abaturage ngo bizeye kubona amashanyarazi nyuma y’amatora
Ohereza igitekerezo
|
Rwose turasaba abadepite bazatorwa kurenganura abaturage ku kibazo cy ’ibyiciro kuko .abayobozi b’inzego z’ibanze batanze Amakuru mabi banga kugaragaza ko bafite abaturage batishoboye