Abajyanama ku ihungabana barasabwa kwegera abafite bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.
Abajyanama b’ihungabana mu karere ka Rulindo, barasabwa kwegera abatuye aka karere bafite ibibazo by’ihungabana. Ibibazo by’ihungabana byiganje muri iyi minsi usanga ari irishingiye ku bwunvikane bucye bwo mu miryango, nk’uko babyivugira.
Bamwe muri aba bajyanama bahawe amahugurwa n’umuryango ARCT Ruhuka, bavuga ko nyuma yo guhabwa ayo mahugurwa hari byinshi bakoze, kandi ngo byabashije gutanga umusaruro ushimishije.
Bavuga ko hari nk’imiryango yari yaratanye nyamara bakagerageza kubegera ku mpande zombi bakagera aho bagasubirana.
Cyangwa se aho usanga umwana yaranze kwiga kubera ibibazo by’ubwunvikane bucye bw’ababyeyi, nyuma yahura n’abo bajyanama ku ihungabana ugasanga umwana aremeye asubiye mu ishuri.

Jean Damascene Twagirayezu, Umujyanama ku ihungabana ukomoka mu murenge wa Kisaro, avuga ko kuba abajyanama ku ihungabana bazarushaho kugenda begera abantu bizahindura byinshi mu mibereho yabo.
Yagize ati: “Uko turushaho kugenda twegera abafite ibibazo by’ihungabana,bizajya bigenda bitanga umusaruro,kuko hari ibibazo byinshi twagiye dukemura kandi natwe tukunva turishimye.Uyu ni umurimo usaba ubwitange,urukundo no kwihangana”.
Mukayiranga Monique umukozi mu muryango ARCT Ruhuka, avuga ko uyu muryango watangije gahunda yo kurushaho kwegera abafite ibibazo ku ihungabana muri aka karere kuko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ibibazo by’ihungabana.
Anavuga kandi ko abajyanama ku ihungabana bo mu karere ka Rulindo bazafasha abantu mu bibazo by’ ihungabana bitandukanye ku buryo bwose.
Ati: “Ubu muri iyi minsi tuje kuganira n’abajyanama ku ihungabana muri aka karere,ngo turebere hamwe icyakorwa kugira ngo dufashe abafite ibibazo by’ihungabana.Muri rusange,muri aka karere, hari abafite ihungabana rituruka ku bibazo byo mu miryango”.
Mu bindi bibazo bitera ihungabana kandi harimo ibikomoka kuri jenoside,n’ibindi bibazo bitandukanye.Monique avuga ko abo bose bazarushaho kubegera mu rwego rwo kubafasha.
Mu karere ka Rulindo,ni hamwe mu hantu hakunze kuboneka ibibazo by’ihungabana,aho abanyanama ku ihungabana bavuga ko bagiye kureba uko bafatanya n’ubuyobozi guhangana n’iki kibazo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|