Abajyanama b’ubuzima bagiye guhabwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigiye guhugura abajyanama b’ubuzima gupima indwara z’imbere mu mubiri zitandura.

Dr Uwinkindi François ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara zitandura muri RBC, avuga ko abajyanama b’ubuzima bagiye guhabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho bizabafasha kumenya gupima indwara z’imbere mu mubiri zitandura.

Abajyanama b'ubuzima
Abajyanama b’ubuzima

Zimwe muri izo ndwara harimo indwara ya Diyabete, indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse n’umubyibuho ukabije.

Dr Uwinkindi avuga ko ubusanzwe abajyanama b’ubuzima basanzwe bapima indwara zoroheje zirimo gusuzuma Malariya, gahunda zo kwita ku mikurire y’abana ndetse no gukurikirana umubyeyi utwite.

Ati “Ubundi ubu abajyanama bazajya baba ari bane kuri buri mudugudu, ikindi tuzabaha ibikoresho by’ibanze buri mujyanama wese w’ubuzima azaba afite ibikoresho byose bipima izi ndwara”.

Dr Uwinkindi avuga ko bazaha abajyanama telefone zigezweho (smartphones) zizabafasha guhererekanya amakuru.

Kamwe mu dukoresho gapima diabète
Kamwe mu dukoresho gapima diabète

Izi telefone zizabafasha kujya buzuzamo amakuru babonye y’umurwayi bityo bimufashe gukurikiranwa no kwitabwaho kugira ngo avurwe.

Bimwe mu bikoresho bazahabwa harimo ibipima ingano y’isukari mu mubiri, ibipima umuvuduko ndetse n’ibipima uburebure n’ibiro.

Amakuru yose y’umurwayi azajya ashyirwa muri telefone ahite yoherezwa mu Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC).

Iri suzuma rizajya rikorwa urugo ku rundi mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bw’abaturage buhagaze.

Ati “Izi ndwara iyo utazisuzumishije ntabwo umuntu amenya ko azirwaye, guha rero ibikoresho ndetse tukanahugura abajyanama b’ubuzima bizadufasha kumenya umubare w’abarwayi bityo tubakurikirane hakiri kare bavurwe”.

Abarwayi bagera kuri 16,2% bafite ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko uri hejuru naho 2.9% bafite indwara y’igisukari (Diabète).

Ibijyanye n’umubyibuho abafite ibiro bike ni 18.6%, naho abafite ibiro byinshi bagera kuri 14.2%, abafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ni 4,3%.

Iri janisha iyo urishyize mu mibare isanzwe usanga abarwaye indwara y’umuvuduko ari ibihumbi 104. 717, abarwaye indwara y’igisukari 18.131, naho abarwaye indwara ya Asima ni 13,316.

Abajyanama b’ubuzima bishimiye iki gikorwa cyo kongererwa ubushobozi kuko bizabafasha kwita ku barwayi ndetse bakanabakurikirana.

Gupima uburebure n'indeshyo
Gupima uburebure n’indeshyo

Mukantwari Ancile ni umujyanama w’ubuzima uvuga ko kongererwa ubumenyi bizabafasha kurengera ubuzima bw’abantu.

Ati “Twari dusanzwe dukora imirimo itandukanye yo gufasha abantu ku bijyanye n’indwara zoroheje ariko ubu rwose ni byiza ko tugiye kwagura imirimo yo kwita ku buzima bw’abantu.”

Abajyanama b’ubuzima bafite akamaro kanini mu rwego rw’ubuzima, kuko bafasha kuba hafi y’umuturage, kugira ngo yigishwe ahabwe amakuru yo kwirinda indwara zitandukanye, ndetse n’urwaye bakamufasha kugana amavuriro hakiri kare.

Abajyanama b’ubuzima mu Rwanda babarirwa mu bihumbi mirongo itandatu (60,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko se ndashaka kumenya niba abazahugurwa nibose cg hazatoranw abashoboye gukoresha ikoranabuhango.

Nsabimana evariste yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize

Ariko se ndashaka kumenya niba abazahugurwa nibose cg hazatoranw abashoboye gukoresha ikoranabuhango.

Nsabimana evariste yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize

Mbaje gushimira ubuyobozi bwacu budahwema gutekereza kubuzima bwabaturange,nibyo Koko kongerera abajyanama bubuzima ubumemyi ariko nasabaga niba bishoboka ko habaza kubaho kuvugurura namwe Mubajyanama kuko harimo abadashoboye batazi nokwandika amazina wagira ngo nibize muwambere,cg abazahugurwa sibose mudusobanurire nabyo tubimenye.murakoze.

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka