Abajya mu ntara nabo bagiye kujya bishyura itike bakoresheje ikarita

Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, nta mugenzi ujya mu ntara aturutse i Kigali uzongera kwishyura amafaranga mu ntoki nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Iyi karita ituma umugenzi yishyura itike mu buryo bw'ikoranabuhanga atarinze gutanga amafaranga mu ntoki
Iyi karita ituma umugenzi yishyura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga atarinze gutanga amafaranga mu ntoki

AC Group, ikigo cyo mu Rwanda gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka "Tap&Go" gitangaza ko ubwo buryo bugiye kujyaho nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakora ingendo mu ntara.

Umunyana Shalon, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’ubucuruzi muri AC group agira ati "Ni icyifuzo cyatanzwe n’abagenzi kubera ko iyo bazaga i Kigali babonaga uburyo ikoranabuhanga ryihutisha kwishyura. Babidusabye kenshi."

Bamwe mu bagenzi bagana mu ntara usanga binubira umwanya batakaza bajya kugura amatike ku buryo hari n’aho usanga imodoka zihagarara mu nzira kugira ngo bagenzure umubare w’abantu itwaye.

Umunyana avuga ko ubwo buryo bwo gukoresha ikarita ya "Tap&Go" nibutangira gukoreshwa mu ntara buzihutisha abagenzi kuko ntamwanya bazongera guta bagura cyangwa bakata amatike.

Ubu buryo bwo kwishyura urugendo hakoreshejwe iyo karita bwari busanzwe bumenyerewe mu ngendo zikorerwa mu mujyi wa Kigali.

AC Group ivuga ariko mbere yo kuzikoresha mu ntara bagiye gutangiza ubukangurambaga ku bagenzi bo mu ntara ku ikoreshwa ry’ikarita ya "Tap&Go".

Kuri ubu ngo gukoresha iyo karita mu mujyi wa Kigali bigeze kuri 99%. Mu Rwanda harabarurwa abafite izo karita kandi bazikoresha basaga miliyoni imwe.

Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikarita ya "Tap&Go" bwatangiye mu Rwanda kuva muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

iri terambere ni ryiza arko hari nabagiye gusara, ubuse nkabakataga ama ticket barakora iki? ikindi mushyireho system yo gukozaho winjiye unavuyemo bitewe na KM ukoze, bishatse kuvugako utazakozaho ubwakabiri ya card ye izaba itaye agaciro nabwo kandi ikaba imubaruyeho kuburyo ntayindi yemerewe gutunga mugihe atarishyura wamwenda wa mbere

phase yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza cyane, bizaca akajagari kaboneka aho dutegera tax cg Bus, bityo iki kigo nasabaga ko iyi karita bayikora kuburyo uzajya uyikozaho winjiye muri Tax ariko igakuraho amafranga ukojejeho bwa 2 ugeze aho warugiye, bityo transport yaba uburyohe. Uva Kabuga uje Kimirongo, ukushyura angana n’umuntu uguye Nyabugogo. mwayikora mukurikije km umuntu agenze. Murakoze cyane

Aime yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ibi ntibyapfa gukunda kuko imashini iba iri mu modoka iba isettinze ku mafaranga bitewe na ligne ikoraho. mu ntara usanga imodoka ikora ligne nyinshi nka Nyabugogo-Kayonza, Kayonza-kibungo, nyabugogo-nyakarambi,...... kandi ukozaho gusa. byasaba ko buri modoka ikora ligne imwe gusa. ikindi iriya card nta security ifite. ninayo mpamvu uca iruhande rw’imodoka amafr akavaho

Dudu yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ibi bintu nibyiza cyane reose abenshi barabishyigikiye. Uburyo bwo gushyira ikatira ho amafaranga buvugurirwe abashoboye bajyebayakura kuri Bank, MoMo, TigoCash,.... Ikindi byazaba byiza ikozwe kuburyo ikoreshwa na nyirayogusa kuko iziriho ubu iyo uyitaye ubauyitaye ndetse niyo bayikwibye barayikoresha. Byaba byiza ihawe Security ubundi ubintu bikarushaho kugenda neza. Murakoze rwose turitayari kuri iri telembere

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

ndabashimira kuntabwe mukomeje gutera, ariko muzatecyereze uburyo umugenzi ashoborara kugiramwo munzira ntacibwe amafaranga angana nabagiriyemo muri gale,kuko muntaraho amafaranga aba ari menshi.

ikigali ho twarabyacyiriye ushobora kugiramo sonatube ukishyura amafaranga angana nuwagiriyemo mumujyi kuko nibura ataba ari menshi, ibyo mbivugiye kugirango mutecyereze kubantu bizabaho bagiye muntara cg bavayo

murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ariko ziriya cartes nta buryo zagira code cg ubundi buryo butuma iba iyo uwayiguze gusa kubera ko iyo uyitaye undi akayitoragura arayikoresha. Ababishinzwe babyigeho.

ali yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Baba byiza hanizwe uburyo iyi smart card uyitaye iriho amafrw ye atayahomba ikabarurwa kumuntu kuburyo yagurindi bakayamusubiza nkuko sim cards zikora.

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Iriya card mbona itizewe kuko agent agushyiriyeho make kuyo wamuhaye wabimenya ute? Bazashake ukuntu bazihuza na phone num zacu umuntu ajye abona Sms yemeza frw abikijeho, no kureba asigaye tugakoresha phones.

Natal yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

ko byari bitunze benshi kuko wasangaga mu ma office menshi harimo abakozi murabona bitazatuma benshi baburw akazi umubare w’_abashomeri. mu gihugu

H yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Bus zijya Nyagatare nazo zikore nka Volcano,Virunga,etc... Zone Express.Barahagarara cyane mu nzira.

Damas yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Mukomerezaho iterambere ryihute.

Damas yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Muzadusabire kiriya kigo gikora ariya makarita,kizayakore kuburyo umuntu ufite amafaranga muri bank yakura amafaranga kuri konti ye akayashyira kuri iriya karita atarinze kujya kuyashyirishaho kuko nabyo bijya bidutwara umwanya cyangwa bakanatwiba.

Gakwerere yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka