Abajura bibye muri Kiliziya ibintu by’asaga miliyoni

Abantu bataramenyekana binjiye muri Santarali Gakenke ya Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2022, batwara ibikoresho by’umuziki ndetse n’ibikoreshwa mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya, basiga banafunguye Taberenakuro (Tabernacle).

santarari ya Gakenke yibwe
santarari ya Gakenke yibwe

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Twizeyimana Edouard, yatangarije KigaliToday ko inkuru yo kwibwa muri iyi Santarari, bijya kumenyekana byaturutse ku bakirisitu bari baciye hafi ya Kiriziya, babona irafunguye bahita bajya kureba umuzamu na we yinjirana nabo basanga ibikoresho byose byarimo byibwe.

Ati “Mu byo badutwaye harimo inkongoro dukoresha mu mihango mitagatifu (Mixeur) ebyiri, indangururamajwi ebyiri n’imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n’ibihumbi 52Frw, byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw”.

Padiri Twizeyimana avuga ko Kiliziya igira umuzamu ariko abajura baciye mu ruhande atarimo, baca urugi binjiramo batwara ibyo bikoresho byose.

Yongeyeho ko nyuma yo kwibwa bahise babimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo rubafashe gukurikirana irengero ry’ibyo bikoresho.

MU byibwe harimo n'inkongoro
MU byibwe harimo n’inkongoro

Nyuma yo gutanga ikirego muri RIB, Padiri Twizeyimana yahise akorana inama n’abakirisitu kugira ngo baganire ku byabaye, igihe bazaba bagiye mu misa bazamenye uko bagomba kubyifatamo igihe badafite ibikoresho byari bisanzwe bibafasha.

Ati “Ubu turi mu nama n’abakirisitu kugira ngo turebe uko bizagenda igihe tuzaba turi mu misa ku cyumweru, kandi ibikoresho twifashishaga twabibuze, turimo kuganira ngo dushake ibisubizo by’ibi bibazo”.

Mu gihe hagikorwa iperereza, umuzamu yatawe muri yombi, kugira ngo harebwe ko nta ruhare yagize muri ubwo bujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka