Abaje kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda ngo batahanye isomo

Itsinda ry’abasirikare baturutse muri Cote d’Ivoire, Senegal n’u Burundi bari bamaze ibyumweru bibiri bigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda ku guhangana n’icyorezo cya SIDA, bemeza ko batunguwe n’intera kigezeho n’uburyo gahunda z’ubuzima zikorana mu gisirikare.

Ibi ni ibitangazwa na bamwe muri aba bahuguwe, bavuga ko mu Rwanda hari gahunda zateye imbere mu kurinda ubwandu bw’abasirkare ariko ugasanga mu bihugu byabo zitaratera imbere, nk’uko bitangazwa na Arcade Kanjori waturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Yagize ati “Turashima rero ko ari igihugu gikora neza n’uko uwo mugambi w’uko abasirikare bipimisha bakanakurikiranwa ku bamaze kwandura; twabonye akanya ko gusura ibitaro bya Gisirikare cya Kanombe batwereka ibikorwa bihakorerwa byo gukurikirana abarwayi ba Sida. Banatweretse gahunda yo gusiramura tubona uburyo yitabiriwe n’abantu benshi kandi tuzi uburyo bufasha abantu mu kwirinda icyorezo cya SIDA”.

Abaturutse muri Senega,Cote d'Ivoire n'u Burundi nibo bitabiriye aya mahugurwa.
Abaturutse muri Senega,Cote d’Ivoire n’u Burundi nibo bitabiriye aya mahugurwa.

Kimwe na bagenzi be bavuze ko nibasubira iwabo bazatangira gahunda yo gukwirakwiza iyi gahunda yo gusiramura abasirikare no kubasaba kwipimisha ku bushake, kuko usanga mu bihugu byabo iyi gahunda yo kurwanya SIDA ikiri inyuma.

Eugene Sangano, umuyobozi wa Drew Care International, umuryango utegamiye kuri Leta ukorana n’igisirikare cy’u Rwanda mu kucyongerera ubushobozi mu kurwanya indwara nka SIDA, yatangaje ko bifuje gusangiza ibi bihugu ubumenyi bw’u Rwanda mu gufasha ababana n’ubwandu bwa SIDA.

Ati “Ni amahugurwa twagize kugira ngo dusangire na bo ubumenyi, bafite uburyo bakoresha iwabo natwe mu Rwanda burahari, ariko ubwacu busanzwe bukora kandi bukora neza. Twashakaga rero kugira ngo tubagezeho ubwo bumenyi”.

Bahawe n'impamyabushobozi z'amahugurwa bakoze.
Bahawe n’impamyabushobozi z’amahugurwa bakoze.

Col. Dr. Ben Karenzi Umuyobozi w’ibitaro bya Gusurukare bya Kanombe (RMH), yatangaje ko Abanyafurika baramutse baranzwe n’umuco wo gusangizanya ubumenyi ibibazo bikunda kugaragara kuri uyu mugabane birimo indwara nka za Ebola bitagera kure cyangwa ngo byice benshi.

Yabasabye kuzasakaza ubumenyi bazakura mu Rwanda kugira ngo n’abandi babashe kumenya uko bakwirinda bakanakumira icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara. Iyi gahunda ikaba iterwa inkunga n’igisirikare cya Amerika mu rwego rwo kurwanya indwara mu gisirikare Nyafurika.

Bahugurwaga uko barwanya ubwandu bwa SIDA mu gisirikare.
Bahugurwaga uko barwanya ubwandu bwa SIDA mu gisirikare.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka