Abahutu, Abatutsi n’Abatwa izo nyito ntabwo zazanywe n’abazungu barazisanze - Minisitiri Dr. Bizimana
Ni bimwe mu bisubizo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yahaye urubyiruko rugize icyiciro cya 14 cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, mu bibazo bitandukanye rwamubajije birimo no kurusobanurira inkomoko y’inyito zirimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Ni ibibazo byaturutse ku kiganiro Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana, yari amaze gutanga mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, cyagarukaga ku bumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’Igihugu, isenyuka ryabwo, icengezamatwara ry’urwango mu Banyarwanda, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiterere y’ipfobya n’ihakana ryayo.
Nyuma yo gukurikira icyo ikiganiro, urubyiruko rw’Intore z’Imbuto Zitoshye zishimiye amahirwe zahawe yo gutozwa, kuko bizabafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyabo, bikazabafasha kucyubaka, kandi baharanira ko amateka mabi yakibayemo atazongera kukibamo ukundi.
Mu gushaka kurushaho kumenya no gusobanukirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda, bagiye babaza ibibazo bitandukanye byiganjemo ibifitanye isano n’ikiganiro bagejejweho na Minisitiri Dr. Bizimana.

Ibyo bibazo birimo icya Gad Rukundo wabajije Minisitiri Dr. Bizimana niba imvugo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ikunze gukoreshwa, yarahozeho na mbere y’umwaduko w’abakoloni.
Yagize ati “Ijambo cyangwa imvugo ikunze gukoreshwa, Abahutu, Abatwa ndetse n’Abatutsi byahozeho mbere y’umwaduko w’abakoloni, cyangwa byaje nyuma y’umwaduko w’abakoloni? Niba byarazanywe n’abakoloni, bagenderaga kuki?”
Eugenie Bazubagira we yagize ati “Ndibaza nti se Igihugu aho kigeze ubu ngubu, kigeze ku rwego rushimishije, ariko se iyo turebye neza tukitegereza, koko tubona ayo macakubiri bari baradushyizemo, ubu yararangiye burundu, ntabwo ayo macakubiri akirimo nubwo bwose wenda bitagaragara neza, cyangwa ibyo bintu by’amoko.”

Naho uwitwa Damour Cyuzuzo we yagize ati “Abakoloni baza mu Rwanda byabatwaye imyaka 70 kugira ngo umusaruro w’icyo bashakaga basenya itorero ube umaze kugerwaho, mu mboni zanyu nk’abayobozi bakuru b’Igihugu, kugira ngo ibyo bintu byasenywe mu myaka 70 byongere kubakwa, mubona byatwara igihe kingana iki?”
Ibi bibazo n’ibindi byose byabajijwe Minisitiri Dr. Bizimana, yarabisubije ndetse anababwira ko akenshi iyo abajijwe n’intore ziri mu itorero hatajya haburamo abibaza inkomoko y’amoko y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Kandi impamvu mu kibaza irumvikana, ariko igisubizo nacyo kiroroshye, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa izo nyito ntabwo zazanywe n’abazungu, barazisanze. Ntabwo ari amoko ni ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda, kubisobanukirwa birabagoye, kubera ko byahindutse amoko kandi atandukanya abo bantu, bagashyirwa ko ntaho bahuriye.”

Arongera ati “Ntabwo ari abazungu babizanye kubera iki, Abanyarwanda bibonaga muri ibyo byiciro byose, ariko bakumva ko isano muzi bafitanye ari Abanyarwanda, atari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, Abanyarwanda nicyo kibahuza, n’abazungu bagera mu Rwanda batangajwe no kubona ari ko bimeze, baranabyandika.”
Mu gusubiza ikijyanye no kuba amacakubiri yararangiye, Minisitiri yagize ati “Amacakubiri badushyizemo aracyafite ibisigisigi, yararangiye kubera ko dufite ubuyobozi bwayahagaritse, bufite imiyoborere ireba kure, itanga ikindi cyerekezo cyo kubaka Umunyarwanda, kitubaka Umuhutu, Umututsi n’Umutwa, ahubwo Umunyarwanda, aho rero byararangiye.”
Yungamo ati “Ariko hari ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigihari, hari ibisigisigi by’iri rondabwoko, ntabwo Politike mbi, imaze imyaka 35 iri mu baturage, abayobozi aricyo bagenderaho, inzego zose za Leta n’iza madini ari ko ziteye, ntabwo ibyo bintu bishobora guhita bicika ako kanya, ni urugendo. Urwo rugendo nirwo mwebwe bato mutabibayemo, mugomba kugira uruhare runini kuturenza, ni muharanire kubaka Umunyarwanda, ubu buyobozi dufite murebe icyo bwigisha ari cyo mukurikiza.”

Ibijyanye n’igihe byatwara kugira ngo hubakwa ibyasenywe, Dr. Bizimana yabwiye urubyiruko rw’Intore z’Imbuto Zitoshye ko nibakomeza gufatanya bakagira imyumvire n’icyerekezo kimwe, bakumva ko bafite intego imwe, bitazatinda kurangira, bidasabye gutegereza igihe kirekire.
Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye rigizwe n’abasore n’inkumi 253 barimo abahungu 122 hamwe n’abakobwa 131 barangije amashuri yisumbuye, basanzwe bafashwa n’umushinga Edified Generation, umwe mu mishinga ya Imbuto Foundation, ufasha abanyeshuri batsinda neza, ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi buhagije bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri. Ni Itorero ryatangiye tariki 23 rikazasozwa ku wa 30 Ukwakira 2024.


Ohereza igitekerezo
|
Yes, ubundi
Kuberiki mu Rwanda hariho
Abiyita
abatusti, abandi bakiyita abahutu, nukuberik ?
Kd Imana yararemye umuntu umwe,
Ubwoko Abahutu, Abatwa n’Abatutsi nta kibazo kirimo.Ngaya bamwe bavuga ngo "nta bwoko buba mu Rwanda".Ikibazo si ubwoko,ikibazo ni ababyuririraho bashaka "kwikubira ibyiza by’igihugu".Bigateza genocide.Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.