Abahunguka barafotorwa ngo bazahabwe irangamuntu mbere y’uko basubira iwabo
Abanyarwanda bahungutse bavuye muri Kongo bakaba bari mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi batangiye gufotorwa ngo bazahabwe indangamuntu mbere y’uko berekeza iyo bakomoka.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Irangamuntu mu Rwanda, Pascal Nyamurinda, avuga ko bahisemo kuza kwandika no gufotora Abanyarwanda batahutse babasanze mu nkambi kugira ngo abatahutse barusheho kwiyumvamo ikaze mu gihugu cyabo.
Ibi kandi bizatuma batangira gukurikiza gahunda zose zireba Abanyarwanda nk’abandi bene gihugu, ndetse ibyo bakorera abandi nabo babashe kujya babikorerwa.

Nyamurinda avuga kandi ko iyi gahunda yateguwe na Minisiteri Ishinzwe gucyura impunzi no gucunga Ibiza, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ikigo cy’umushinga w’irangamuntu, kugira ngo birusheho kwereka aba batahuka icyizere cy’uko bafite agaciro n’amahirwe angana n’abo basanze.
Ngo bizatuma kandi nyuma yo kubona irangamuntu, bazashobora no kugerwaho n’ubundi bufasha nk’ubwisungane mu kwivuza, n’imfashanyo zinyuranye dore ko hafi ya bose bigaragara ko bakeneye gufashwa.
Abagomba gufashwa ngo haba hari ibyangomba baba bagomba kwerekana bigaragaza ko ari abanyarwanda, muri ibyo harimo n’irangamuntu .

Bamwe muri abo Banyarwanda twaganiriye, barimo Nyiramporayonzi Seraphine, yatubwiye ko, ibi byatumye arushaho kugira icyizere n’ihumure ngo kuko babonye ko bafite agaciro nk’abandi Banyarwanda, ngo kuko ubusanzwe bari baje bikandagira.
Ku bw’iki gikorwa, barasaba ababa bakiri mu mashyamba ya Congo ndetse n’ahandi ko bakitabira gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IRANGAMUNTUZIZASOHOKARYARI