Abahuguwe na BK Academy biyemeje gushyira umukiriya ku isonga
Itsinda ry’abasoje amahugurwa y’amezi atatu atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo BK Academy, baratangaza ko ubumenyi bungutse bugiye kubafasha gushyira umukiriya ku isonga ku bari basanzwe mu kazi, ndetse no kwinjirana ubumenyi bukenewe mu kazi ku bagiye kugatangira.
Ni ibyatangarijwe mu muhango ngarukamwaka wo gusoza ayo amahugurwa, wabaye ku mugoroba wo ku wa 19 Ukwakira 2023.
Abahuguwe bose hamwe ni 49 barimo abari abanyeshuri bagisoza amasomo atandukanye muri kaminuza zo mu Rwanda no hanze, ndetse n’abandi basanzwe ari abakozi b’iyi banki.
Abari basoje muri kaminuza bahawe ubumenyi ngiro bw’ibanze ku mikorere y’amabanki n’iya BK by’umwihariko, nka banki ya mbere ikomeye mu Gihugu. Bakoze n’ingendoshuri ahantu hatandundukanye mu rwego rwo kubigisaha guhuza serivisi z’imari n’ibindi by’ingenzi byuzuzanya na zo.
Abasanzwe ari abakozi bo bahuguwe mu bijyanye n’imiyoborere na serivisi zitandukanye zijyanye n’amabanki, no gukora mu buryo bujyanye n’igihe.
Aba bo bavuga ko amahugurwa basoje yabongereye ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere mu byo gucunga imari n’amabanki bagiye kwifashisha mu kurushaho guteza imbere Banki ya Kigali bakorera.
Tuyiringire Jean Pierre usanzwe akorera BK ati “Ikintu twigiye muri aya mahugurwa gikomeye ni ugukorera hamwe, ku buryo niba tugiye gushyira hanze serivisi nshya, umukiriya agomba kuba ari ku isonga tugakora ibyo ashaka kurusha ibyo twe dushaka”.
Arakomeza ati “Abakiriya bazishimira serivisi zacu kurenza uko bazibonaga. Aya mahugurwa nk’abantu bari basanzwe bakora, aradufasha gukosora bimwe mu bibazo byari bihari”.
Mugenzi we Agnes Kagwisagye yagize ati “Twize ko gukora biba byiza iyo mukoze nk’itsinda, kuko mu itsinda habamo abantu baba bafite imbaraga nkeya n’abafite imbaraga nyinshi, iyo murimo gukorana bibasaba gukorera hamwe kugira ngo ibintu bigende neza”.
Abari basanzwe ari abanyeshuri bo bavuga ko bungutse ubumenyi ngiro butandukanye batari barahawe mu ishuri, kandi bigaragara ko bukenewe ku isoko ry’umurimo. Ibyo bavuga ko bazabyifashisha mu gusakaza serivisi z’imari zibereye bose.
Sacrée Luminaire Umutoneshwa wanahembwe nk’uwahize abandi bose yagize ati “Nk’umuntu wize ibaruramari hari ibintu byinshi hano nasubiyemo, ariko hano mbyiga mu bumenyi ngiro bitari ku mpapuro gusa mbyumva kurushaho. Banki ya Kigali ni iya buri muntu wese ntabwo tureba abantu bamwe cyangwa ibigo binini gusa”.
Ibi binashimangirwa na Rubayiza Danny agira ati “Twagiye twiga ibintu bitandukanye ariko ugasanga twese dushaka guhindura imibereho y’Abanyarwnda, ari cyo cyatuzanye muri banki. Tugamije guhuriza hamwe tukubaka itsinda Banki ya Kigali ishaka, rijya guhindura uko ibintu byari bisanzwe bikorwa”.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yashimiye cyane aba bahuguwe ku mwanya bamaze bahabwa amasomo, kandi ko Banki ayoboye ibitezeho byinshi bizayizamura kurushaho, ndetse bikubaka ejo habo heza. Yavuze kandi ko kuba barahuguwe bafite ubumenyi mu bintu binyuranye ari byiza, bikaba bizabagira abakozi beza ku isoko ry’umurimo muri rusange.
BK Academy ni ikigo gikorera ahari Ishami rya Banki ya Kigali riherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, cyafunguwe umwaka ushize. Gitanga amahugurwa ku banyeshuri bagize amanota meza mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo yiganjemo atandukanye ndetse abitwaye neza bagahabwa akazi muri iyi banki.
Icyo kigo kinahugura abasanzwe ari abakozi ba BK, mu bijyanye no gucunga serivisi zitandukanye z’imari ndetse no kujyana n’imikorere igezweho.
Abasoje aya mahugurwa uyu mwaka ni abanyeshuri 24, kikaba ari icyiciro cya kabiri cyiswe Inganji, mu gihe abasanzwe ari abakozi bo ari 25 bakaba ari ikiciro cya kane. Nanone umwaka ushize hari hahuguwe abandi banyeshuri 25 mu cyiciro cya mbere cyiswe Isonga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|