Abahuguwe ku burenganzira bwa muntu barashima ubumenyi bungutse

Ku Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kicukiro hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi icumi ahurije hamwe abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo abanyamakuru n’imiryango itari iya Leta, bose bagashima ubumenyi bungutse ndetse ko bagiye kububyaza umusaruro.

Bahuguwe ku burenganzira bwa muntu
Bahuguwe ku burenganzira bwa muntu

Ni amahugurwa yateguwe n’urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Syndicat des Travailleurs Aux Services des Droit Humains, STRADH), hagamijwe kongerera ubumenyi abayitabiriye kugira ngo na bo bazigishe abandi.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingirakamaro kuri bo kuko uretse kuba bari basanzwe bakora ku burenganzira bwa muntu, ayo mahugurwa atumye barushaho kunguka ubumenyi buzafasha gukora neza inshingano zabo, nk’uko Nkurunziza Pacifique, umwe mu banyamakuru bayitabiriye abivuga.

Ati “Nk’umunyamakuru nungutse ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye no guharanira ndetse no kwigisha uburenganzira bwa muntu, ku buryo bizamfasha kurushaho gukora akazi kanjye kinyamwuga.”

Uzamushaka Hassina, umukozi wa CERULAR ugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, avuga ko ubumenyi yungukiye muri aya mahugurwa bumwongereye imbaraga.

Ati “Mbere nari nzi ko ibyo nzi bihagije ariko nasanze kwiga ari uguhozaho. Ubu bumenyi nkuye aha nzabusangiza abo dukorana ndetse n’abaturage duhura na bo, uko nakira ibitekerezo byabo turebera hamwe uko amategeko yubahirizwa ntarebeye ku ruhande rumwe.”

Mukantabana Rose, umunyamategeko akaba n’umugore wahagarariye inteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu Rwanda, ni umwe mu bahuguye abitabiriye ayo mahugurwa.

Umuyobozi wa STRADH, Bizimana Alphonse
Umuyobozi wa STRADH, Bizimana Alphonse

Avuga ko kwigisha amategeko n’uburenganzira bwa muntu ari ukugira ngo buri wese amenye ibyo yemerewe n’ibyo atemerewe mu buryo bwo kurengera abandi.

Ati “Amategeko aba yashyiriweho abantu kugira ngo abarengere no kubereka umurongo bagomba kugenderamo, ko hari ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe mu buryo bwo kurengera abantu mu buryo busesuye.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu, Bizimana Alphonse, avuga ko umuryango ayobora ukorera mu bice bitandukanye by’igihugu n’Umujyi wa Kigali, urimo hagamijwe gutanga ubumenyi bufasha abaharanira uburenganzira bwa muntu gukora akazi neza.

Ahamagarira abantu bose kujya bakurikirana ibiganiro bivuga ku burenganzira bwa muntu, aho ababihugukiwemo babisobanura no kubaza aho badasobanukiwe neza.

Ati “Tugira abantu inama yo gukurikirana ibiganiro bitandukanye harimo n’ibitambuka ku ma Radiyo kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo batumva neza, bityo baharanire uburenganzira bwabo babuzi.”

Urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu, rwashinzwe mu mwaka wa 2011 rukaba rukorera mu bice bitandukanye by’igihugu nko mu turere twa Bugesera, Muhanga, Rutsiro n’Umujyi wa Kigali.

ukantabana Rose, umunyamategeko
ukantabana Rose, umunyamategeko

Kuva rwatangira gukora rumaze guhugura abasaga 1000 bakora imirimo itandukanye, akenshi yibanda ku burenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka