Abahoze mu ngabo za FDLR batahuka bihishe
Bamwe mu bahoze mu ngabo z’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bavuga ko hagize uwo abayobozi bawo bumva avuga ko ashaka gutaha bamwica. Abashaka kuva muri uwo mutwe bacika mu gicuku cyangwa bakagira Imana hakaba intambara bakabona uko bacika.
Umwe mu basirikari 6 batahutse tariki 01/03/2012 ku mupaka wa Rusizi, Uwimana Sevelin wari ufite ipeti rya 1er sergeant muri FDLR, avuga ko kugira ngo we n’abasirikare babiri babanaga baze bagize Imana hakaba intambara n’imitwe irwanya FDLR maze nti habe hari ubacunga.
Uwimana agira ati: “Nabaga muri zone ya Kalehe ariko nkifuza gutahuka simbibashe kubera ko abasirikare ba FDLR baba batifuza ko hari bamwe muri bo bataha mu Rwanda. Ubu kugira ngo mbashe gutaha ni uko habayeho intambara aho twari maze abantu bagakwira imishwaro na twe tugahita tujya mu gice kitagenzurwa na FDLR tukabona kuza. Iyo bagufashe ufite icyifuzo cyo gutahuka bakugirira nabi birimo no kukwica.”

Majyambere Silas wari ufite ipeti rya Caporal wabaga muri zone ya Fizi, avuga ko bitoroshye kuri we gutaha kubera ko yari muri serivisi ishinzwe ubucuruzi bwinjiriza FDLR kandi igishoro ari cye akaba yaragize icyifuzo cyo gutaha akabura uko abigenza kubera gutinya kwicwa.
Majyambere agira ati: “Njye byarambangamiraga gucuruza nkoreshe ayanjye bakanyaka ku mafaranga y’inyungu. Nifuje gutaha mbura aho nyura kuko FDLR iba igose amashyamba abamo impunzi z’Abanyarwanda ushatse gutaha bakamugirira nabi.”
Mu batahuka bavuye mu mutwe wa FDLR abenshi baba bafite abagore babo batahutse mbere noneho bakajya babaha amakuru y’uko mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano bagira baramutse batahutse.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|