Abahoze mu gicengezi 417 basoje ingando i Mutobo

Abagabo 415 n’abagore babiri bahoze mu mitwe yitwara gisirikare ariyo FDLR FOCA, RUDI-Urunana, Mayi Mayi mu mashyamba ya Kongo, kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 basoje ingando bari bamazemo amezi 3 i Mutobo mu karere ka Musanze.

Abenshi muri aba Banyarwanda batahutse bamaze imyaka irenga 17 mu mashyamba biganjemo urubyiruko. Mu muhango wo gusezererwa muri iyi ngando no gusubizwa mu buzima busanzwe, abahoze ari abacengezi bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko yabafashije kwitegura kujya kuba aho bazatura.

Uwavuze ahagarariye abandi, Major Ndayambaje Floduard, yagize ati “Turashimira Leta yashyizeho gahunda yo gutaha igakuraho n’inzitizi zose. Iw’abandi harahanda, kandi nyuma y’iminsi 3 umushyitsi n’isamake baranuka”.

Major Ndayambaje kandi yanagaragaje ko kugera mu Rwanda byatumye amenya ukuri; yabisobanuye muri aya magambo: “twiboneye ukuri gutandukanye cyane n’ibyo twumvaga. Nk’ubu batubwiraga ko utahutse bamwica, ngo ntawe urenga hano Mutobo ariko nashoboye gutembera, nagiye gusura iwacu”.

Majoro Ndayambaje ubwo yaganiraga n'abanyamakuru
Majoro Ndayambaje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru

Major Floduard wahoze ashinzwe imirwano muri Brigade yitwa Galaxie ikorera muri Kivu y’amajyepfo yanakanguriye abasigayeyo gutaha kuko abasigayeyo barimo guta igihe kandi igihe gitakaye ntikigaruka. Uretse gupfa, abari mu mashyamba nta kindi bageraho kuko nta n’imbaraga bafite, ibihugu byose birambiwe intambara kandi birajwe ishinga n’imishinga yo kubiteza imbere; nk’uko Major Floduard yabivuze.

Uyu wari uhagarariye abasubijwe mu buzima busanzwe yaboneyeho kuvuga ko bize byinshi birimo gusoma no kwandika ku batari babizi, kwihangira imirimo, ibigairo bibafasha guhindura imyumvire, n’ibindi. Ngo bose ubu batashye biyemeje gukora ngo batere imbere, kandi ntibazasubira inyuma.

Ibyo kutagira imbaraga kw’imitwe yitwara gisirikare muri Kongo kwamashimangiwe na Sayinzoga Jean, uyobora Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

Umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye b'u Rwanda n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Yagize ati “iki cyiciro gisoje ingando ni abantu beza cyane, kuko baje babishaka. Mu by’ukuri kubera ko nta mbaraga bagifite zaba iza politiki, nta mafaranga bakibona, nta cyizere bagifite nta nubwo bakibona abantu bashya binjiza mu ngabo zabo. Ubu rero aba baje batandukanye cyane n’abo twagize mu gihe habaga igikorwa cya Umoja Wetu kuko baje basaga n’aho batafashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza n’amajyambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba, yashimiye abiyemeje kugaruka mu Rwanda kuko ari ubutwari. Yagize ati “ndashimira cyane cyane aba bari abasirikare bakuru kuko bisaba ubutwari ngo muve mubyo mwarimo, kandi bituma n’abo mwayoboraga bagaruka”.

Madamu mu Kabaramba yanavuze ko kuba benshi mu batahutse ari urubyiruko ari andi maboko igihugu cyungutse agomba kurushaho gukorera ku giteza imbere. Mukabaramba kandi yabakanguriye kuba intumwa zivuga ibyo biboneye cyane cyane bifashishije itumanaho dore ko n’u Rwanda rwteye intambwe muri iyo nzira.

Uretse ko abasoje amahugurwa ari 417, ingando ya Mutobo irimo abagera kuri 598, barimo abofisiye 27, harimo Lieutenant Colonel 1, ba majors 4, captain 9, lieutenant 3 na ba sous lieutenant 10. Urebye muri rusange umubare munini w’abahari ni abo mu ntara y’Uburengerazuba bagera kuri 230, abo mu Majyepfo ni 178, ab’intara y’Uburasirazuba ni 85, Amajyaruguru ni 75, naho umujyi wa Kigali ni 30.

Umuhanzi Ntamukunzi wo mu Majyaruguru yasusurukije abari aho
Umuhanzi Ntamukunzi wo mu Majyaruguru yasusurukije abari aho

Uyu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro harimo umuyobozi mukuru ushinzwe amagereza, General Major Rwarakabije, ba Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bosinibamwe Aime, uw’iburengerazuba Kabayiza Celestin, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, uw’Ububiligi, uwari uhagarariye ambasade y’Abafaransa, uhagarariye ingabo za Amerika, abahagarariye MONUSCO, n’abandi.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka