Abahoze batuye Iwawa barizezwa kwishyurwa mu ngengo y’Imari itaha

Abavanywe ku kirwa cya Iwawa barizezwa kwishyurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha utangirana n’ukwa karindwi. Ni mu gihe bavuga ko hashize imyaka isaga 20 bategereje kwishyurwa ibyabo basizeyo.

Ikirwa cya Iwawa ukirebeye kure
Ikirwa cya Iwawa ukirebeye kure

Abo baturage bari batuye ku kirwa cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro babujijwe gusubirayo nyuma yo guhunguka bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bavuga ko bategereje ubwishyu bw’ibyabo byasigayeyo amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abo baturage bavuga ko icyo kibazo kimaze iyo myaka yose nyamara barakigejeje ku bayobozi batandukanye bakabizeza ko kigiye gukemuka ariko na n’ubu ngo cyarananiranye ari yo mpamvu ngo biyemeje kukigeza kuri Perezida wa Repuburika, bakaba barakimubwiriye i Rubavu, ubwo aheruka mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bakimara guhunguka, abo baturage ngo babwiwe ko batagomba gusubira Iwawa kubera ikibazo cy’umutekano, bashakirwa ibibanza mu tundi duce tw’iyo Ntara, barubaka bahabwa isakaro baratura, hanyuma ku kirwa cya Iwawa hashyirwa ibikorwa binyuranye birimo n’ikigo cyakira kikanafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Umwe muri abo baturage bahoze batuye Iwawa witwa Hakizimana Jean Damascène, ubu utuye mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro, avuga ko hari umuntu umwe muri bo wabaruriwe ibye aranishyurwa, bituma na bo bahagurukira kubaza uburenganzira bwabo.

Agira ati “Tumaze kubona ko hari mugenzi wacu wabaruriwe ibye akanishyurwa, twagejeje ikibazo cyacu ku karere, batubwira ngo dutegereze natwe tuzishyurwa. Muri 2016 nibwo Minisiteri yohereje abaza kutubarira agaciro k’imitungo yacu ariko ntitwishyuwe kugeza ubu”.

“Nkanjye ni ibiti bisanzwe n’iby’imbuto byari ku isambu yanjye, bambariye ibihumbi 401Frw, batubwira ko bazatwishyura muri 2017 turategereza turaheba, 2018 biba uko none twarayobewe. Icyifuzo ni uko ibyo twemerewe byabaruwe babiduha bwangu tukikenura”.

Ikibazo cy’abo baturage kandi cyabajijwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo aheruka mu Karere ka Rubavu ku wa 10 Gicurasi 2019. Umuturage witwa Nyirangwabije Brigitte ni we wakibajije. Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Icyo kibazo kirareba umuyobozi w’akarere, ikibazo arakizi, ku wa mbere hari abazaza kukirangiza”.

Nyirangwabije yamusubije ko atabyizeye kuko ngo bahora bababwira ko baje kugikemura ariko ntibikorwe bakababeshya, Perezida Kagame yahise agira ati “Uzambeshya nk’uko bakubeshya azabizira, wowe byihorere”.

Nyirangwabije avuga ko na mbere hose basabwe gufunguza amakonti muri Banki ngo bashyirirweho amafaranga yabo nyuma yo kubarurirwa ariko ntibikorwe.

Ati “Batweretse amafishi batubariyeho, turasinya turayabasubiza. Batubwiye ngo dufunguze konti muri Banki turabikora ariko nta faranga na rimwe ryigeze rishyirwaho kandi twari tuyizeye none byaduteye ubukene, ubu mfite imyenda, sinkibasha kwishyura mituweli, mbese ni ingorane”.

“Badufashe baduhe utwo batubaruriye uko tungana kose umuntu arebe uko yatubyaza umusaruro natwe twiteze imbere. Nkanjye ku ifishi yanjye hariho ibihumbi 200Frw”.

Abo baturage bavuga ko icyo kibazo kireba abantu basaga 170, ubu bakaba batuye ahantu hatandukanye.

Abayobozi bavuga iki ku ikemurwa ry’icyo kibazo?

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, avuga ko icyo kibazo barimo kugikurikirana kikazakemuka vuba.

Ati “Ikibazo cy’abo baturage turakizi, bose barabariwe imitungo yabo. Biteganyijwe ko bazishyurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, izatangirana na Nyakanga 2019. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere, turimo kugikurikirana ku buryo kizakemuka bidatinze”.

Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo Kamere ivuga ko yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana iby’ikibazo cy’abo baturage bari batuye Iwawa mu rwego rwo kucyihutisha kugira ngo kirangire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka