Abahinzi ibihumbi 280 bamaze kubona isoko ry’umusaruro w’igihembwe cy’ihinga A

Umuryango nyarwanda uharanira Iterambere ry’icyaro (RWARRI) utangaza ko umusaruro uzaboneka muri iki gihembwe cy’ihinga A uvuye ku bahinzi b’ibigori n’ibishyimbo bagera ku bihumbi 280, wamaze kubona isoko.

Umuryango RWARRI uremeza ko umaze kubona isoko ry'umusaruro w'igihembwe cy'ihinga A w'abahinzi ibihumbi 280
Umuryango RWARRI uremeza ko umaze kubona isoko ry’umusaruro w’igihembwe cy’ihinga A w’abahinzi ibihumbi 280

Uyu muryango usaba abahinzi bose mu Rwanda babarirwa hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu, kwibumbira mu makoperative kugira ngo badakomeza gukora bahomba.

Gafaranga Joseph uri mu bayobora Urugaga rw’abahinzi mu Rwanda ‘Imbaraga’, aherutse (mu kwezi k’Ukwakira 2021) kuvuga ko impamvu barangura bahenzwe (guhinga) bagacuruza bahomba, biterwa n’uko umusaruro werera rimwe udafite ahantu uhita ugurishwa wose, kandi nta buryo buba bwateganyijwe bwo kuwuhunika mu gihe kirekire.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWARRI, Bellange Uwizeye, avuga ko bashoye Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshatu ku makoperative 350 ahinga ibigori n’ibishyimbo, mu rwego rwo kuyafasha kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Uwizeye avuga ko bamaze kugera mu ntara zose z’Igihugu mu turere 27, aho basize bahuje abahinzi n’abaguzi, banagiranye amasezerano y’uburyo bazagura umusaruro urimo kwera muri iki gihembwe cy’ihinga A kigiye kurangira.

Yagize ati "Abaguzi bose b’umusaruro w’Ubuhinzi bakomeye twabahuje n’abahinzi bagera hafi ku bihumbi 280, twibanda ku musaruro w’ibishyimbo n’ibigori ugiye kuboneka muri uno mwaka, abahinzi bagiranye amasezerano n’abaguzi, bose bamaze guhuzwa n’isoko rizabagurira muri iki gihembwe".

RWARRI ifatanyije na Gahunda yIshami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), ivuga ko abahinzi bazafashwa bose babarizwa mu makoperative 350 yo hirya no hino mu Gihugu.

Uyu muryango uvuga ko mu bikorwa uzageraho nyuma y’Isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, ugiye guhugura ibyiciro bitandukanye by’abaturage kugira ngo ubafashe kugabanya iyangirika ry’umusaruro w’ibiribwa ugera kuri 40% (imibare itangwa n’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa FAO).

Umusaruro ukomoka ku buhinzi n’Ubworozi ngo wangirikira mu gihe cy’isarura, mu bwikorezi ndetse no mu buryo ubikwamo cyangwa uribwamo.

RWARRI ikavuga ko hari abantu barangura ibiribwa birenze urugero bikangirikira mu masoko, hakaba n’abagura cyangwa biyarurira amafunguro badashoboye kuyamara, bigatuma ibiribwa byinshi bipfa ubusa.

Uwo muryango ukomeza ugaragaza inyigo ya FAO ivuga ko ibiribwa byangirika mu Rwanda bihombya Leta n’Abaturage muri rusange, amafaranga angana na 12% by’Umusaruro Mbumbe (GDP).

Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo mu Karere ka Gakenke, Niyibizi Jean de Dieu, avuga ko Umuryango RWARRI wabafashije kubona abaguzi bahoraho bagura ku giciro kinogeye umuhinzi babanje kugirana amasezerano, bigatuma banitabira gukorana na Banki.

Niyibizi yagize ati "Mbere y’uko duhinga tuba dufite amasoko, hari inama duhuriramo n’abaguzi benshi, duhitamo abo twifuza tugasinyana amasezerano na bo".

Abayobozi muri RWARRI baganira n'abanyamakuru
Abayobozi muri RWARRI baganira n’abanyamakuru

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RWARRI, Gatera Augustin, avuga ko bizihiza Isabukuru y’imyaka 25 banateganya ko mu yindi myaka 25 bazaba bageze ku bikorwa bigaragaza impinduka mu mibereho y’Abaturarwanda.

Umuryango RWARRI uvuga ko watangiye mu mwaka wa 1996 ugamije gusana ibyari byarangiritse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kubakira abatishoboye, kubungabunga Ibidukikije, kubaka amashuri hamwe no guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko.

Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu abahinzi bagera ku bihumbi bibiri bo mu Karere ka Ngoma ubu batikanga amapfa cyangwa impeshyi, kubera ko bakoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu gukurura amazi buhiriza imirima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka