Abahinzi b’ibirayi barasaba ko ibiciro MINICOM yashyizeho byakubahirizwa

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bakomeje gutakambira ubuyobozi basaba kubafasha kubahiriza ibiciro by’ibirayi byashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) bitubahirizwa, kandi ibiciro by’inyongeramusaruro n’imiti byaratumbagiye.

Ibiciro by'ibirayi byashyizweho na MINICOM ntibyubahirizwa, abahinzi bagahomba
Ibiciro by’ibirayi byashyizweho na MINICOM ntibyubahirizwa, abahinzi bagahomba

Abaturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi na Mudende mu Karere ka Rubavu baherutse gutangariza Kigali Today ko igiciro gito bahabwa ku kiro cy’ibirayi ari amafaranga 120, na ho igiciro kinini bitewe n’ubwoko bw’ibirayi kikaba amafaranga y’u Rwanda 170.

Aba baturage bavuga ko igiciro cyashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi kitubahirizwa kubera abacuruzi banga gutanga amafaranga menshi batinya ko batayabona bageze ku masoko ya Kigali no mu Ntara.

Umunyamakuru wa Kigali Today wavuganye n’abacuruzi mu mujyi wa Gisenyi, ikiro cy’ibirayi bya Kinigi kigura amafaranga 250 na 300 mu gihe abahinzi mu mirenge ya Busasamana na Mudende batarengerezwa amafaranga 170.

Abaguzi mu mujyi wa Kigali bavuga ko na bo igiciro cy’ibirayi bya makeya kitari munsi y’amafaranga 200 na ho igiciro kiri hejuru kikaba amafaranga 300.

Abahinzi b’ibirayi barataka ibihombo mu gihe igiciro cy’inyongera musaruro cyatumbahiye, na ho igiciro cy’ibirayi MINICOM yashyizeho mu gufasha abahinzi nticyubahirizwa.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Minisiteri y’ubucuruzi yashyizeho ibiciro bishya by’ibirayi bigomba kubahirizwa, aho ikiro cy’ibirayi bya Kinigi cyashyiriweho amafaranga 225 ku muhinzi na ho umuguzi kikaba amafaranga 300, Kuruseke umuhinzi yasabiwe guhabwa amafaranga 180, na ho umuguzi 255, Kirundo 185 na ho umuguzi 260, Peko 155 na ho umuguzi 230, mu gihe Rwangume na Nyirakarayi umuhinzi yasabiwe kwishyurwa amafaranga 165, na ho umuguzi akishyura amafaranga 240.

Ibi biciro ntibyunahirijwe, hitwajwe ko ku masoko manini bidatangwa, nyamara abaguzi bavuga ko basabwa amafaranga menshi.

Abahinzi mu mirenge y’Akarere ka Rubavu yegereye umupaka bavuga ko Ubuhinzi bw’ibirayi bwari bubatunze ndetse bagafata inguzanyo muri banki ariko ubu baguye mu bihombo n’ingwate batanze zishobora gutezwa cyamunara.

Umwe mu baturage yagize ati "Uwashaka ubutaka yaza akagura kuri makeya kuko ubu abahinzi b’ibirayi bacitse intege, abafite inguzanyo muri banki ntibazashobora kuzishyura, ndetse bamwe batangiye kwigira muri Congo ngo cyamunara zibe batari mu Rwanda."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Cyanzarwe bamugaragarije agahinda, avuga ko agiye kubiganira n’inzego zibishinzwe.

Ati "Ikibangamiye umuturage kigomba kuva mu nzira, nzabasura vuba nyuma yo kuganira n’inzego zibishinzwe, icyo umuturage akora agahomba kigomba kuva mu nzira ni yo ntego twihaye."

Ubuhinzi bw’ibirayi burimo guhombera ababukora mu gihe mu mwaka wa 2020 abahinzi bari bahinze imboga zirimo ibitunguru babuze isoko bikaborera mu murima, abandi bakabihingiraho.

U Rwanda rwari rwihaye intego ko umuhinzi rumushakira isoko, ariko abaturage bo mu Karere ka Rubavu bo bakavuga ko bakomeje guhomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amaherezo nukureka umwuga wubuhinzi kuko mbona ibihombo bikabije

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka