Abahawe imirasire idakora bemerewe kuyiguranisha ikora neza

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yizeza abahawe ingufu z’imirasire bakabona zidakora, ko bashobora kwitabaza Ikigo cyayo gicuruza umuriro w’amashanyarazi(UDCL), cyangwa ibigo byatanze izo ngufu, kugira ngo zisimbuzwe izikora neza.

Abahawe imirasire idakora bemerewe kuyiguranisha ikora neza
Abahawe imirasire idakora bemerewe kuyiguranisha ikora neza

Hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje guhabwa ingufu z’amashanyarazi muri gahunda yo kuzaba bayagejejweho bose mu mwaka utaha wa 2024, ariko mu barimo guhabwa iyo mirasire hari abavuga ko idakora.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Rutaraka, Akagari ka Ryabega, Umurenge wa Nyagatare Karere ka Nyagatare, yabwiye Kigali Today ko urugo rw’umuturanyi we witwa Ruhinda rumaze ukwezi ruhawe umuriro w’imirasire, ariko ngo baracana bikanga.

Uyu mubyeyi agira ati "Mu baturanyi bacu hari ikibazo, hari abafite imirasire ifite ikibazo, uwitwa Ruhinda yarayihawe yanga kwaka, ubu arenda kujya i Nyagatare kubikurikirana."

Hari n’abahawe imirasire mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, bavuga ko iyo izuba ritavuye neza ngo nta muriro babona ninjoro, bigasaba kwigengesera banga gukoresha amashanyarazi ku manywa kugira ngo bataza kurara mu kizima.

Umuyobozi w’Ikigo EPD gifasha abaturage kubona ingufu z’amashanyarazi binyuze mu buvugizi, akaba anakuriye Ishami ry’Ingufu mu Urugaga rw’Abakorera(PSF), Serge Wilson Muhizi, avuga ko umuntu wese ufite umurasire utararenza imyaka itatu aba yemerewe kuwuguranisha ku bawumuhaye.

Muhizi yagize ati "Mbere y’imyaka itatu iyo umurasire upfuye kiba ari ikibazo cy’ikigo(cyawumuhaye), niba ufite amakuru wajya uyatugezaho tukamenya aho hantu habaye ikibazo, tukabasha gukurikirana abawutanze."

Umukozi w’ikigo MySol gitanga ingufu z’imirasire ku baturage, yavuze ko umuntu wese uberetse igikoresho kidakora, bashobora kukimusimburiza ikindi cyangwa kugisana mu gihe atararenza imyaka itatu ahawe iyo mirasire.

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MININFRA ushinzwe Amazi n’Ingufu, Gen B Cesar, na we yemera ko hari abaturage bajya bahabwa ingufu z’imirasire ntizibashe gukora, bikaba ngombwa ko babasimburiza izikora neza.

Gen avuga ko n’ubwo hari benshi bakomeje guhabwa ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, iyi ari gahunda y’agateganyo kuko intego ya Leta ari ugutanga amashanyarazi arambye akomoka ku ntsinga.

Ibarura rusange rya Gatanu ryakozwe n’Ikigo NISR mu mwaka ushize wa 2022, rigaragaza ko u Rwanda rwari rufite ingo zirenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 312.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikavuga ko kugeza ubu ingo zimaze kubona amashanyarazi yaba akomoka ku mirasire cyangwa ava ku ntsinga, zingana na 70% mu gihe gahunda ari iyo kugeza 100% bitarenze umwaka utaha wa 2024.

Ingo zingana na 20% mu Rwanda zicana imirasire mu gihe 50% ari bo bacana ingufu z’amashanyarazi akomoka ku ngomero, nyiramugengeri na gazi metane, nk’uko Gen yakomeje abisobanura.

Kurengera ibidukikije no kwirinda indwara z’ubuhumekero

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Prof Telesphore Kabera, avuga ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ari aya mbere mu kudahumanya umwuka abantu bahumeka, ndetse n’ikirere muri rusange.

Ati "Ni zo ngufu zirengera ibidukikije ku rugero ruhambaye cyane(the cleanest), kuko nta myuka zirekura, zigakurikirwa n’iziva ku ngomero, ariko izi zo hari igihe zitaboneka bitewe n’igihe imvura yaguye igashyiramo icyondo, ariko ingufu z’imirasire zo zihoraho kuko zibasha kubikwa muri bateri."

Ikoreshwa ry’amashanyarazi mu Rwanda kandi rirashimwa n’abaganga barimo Dr Emmanuel Musabeyezu uvura indwara z’ubuhumekero, akaba avuga ko abana bavuka ubu bafite amahirwe yo kugira ibihaha bisukuye kurusha ababyeyi babo bakuze bahumeka umwuka wandujwe no gucana inkwi n’udutadowa twa peteroli.

Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (REMA), kivuga ko kugeza ubu mu Rwanda umwuka wanduzwa cyane no gucana ibiti n’ibibikomokaho mu cyaro, mu gihe mu mijyi wanduzwa cyane n’imyotsi y’ibinyabiziga.

Iki kibazo ni kimwe mu bizaganirwaho mu imurikagurisha Nyafurika ry’ingufu z’amashanyarazi, riteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare k’umwaka utaha, ahazaboneka udushya dutandukanye twabuza abantu kwirinda guhumanya umwuka n’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka