Abahawe amazu mu midugudu bagiye kwandikwaho ubwo butaka

Leta ifite gahunda yo kwegurira abaturage bahawe amazu mu midugudu ubutata bwubatseho ayo mazu. Minisiteri ishinzwe Ubutaka n’Umutungo Kamere (MINIRENA) yamaze kugeza umushinga w’itegeko ry’iyi gahunda ku Nama y’Abaminisitiri iheruka guterana ikawemeza.

Kuva Leta yatangira gutuza abantu mu midugudu mu 1994, abaturage bagiye bimurwa ku butaka bwabo bakegerezwa hamwe, aho Leta yabahitiyemo. N’ubwo bari bagifite ubutaka bwabo, ikibanza inzu yari yubatswemo mu mudugudu cyari kikiri icya Leta.

Leta yaje kubona ko ari ngombwa ko ubu butaka bwakwegurirwa ababutuyeho, nk’uko Minisitiri wa MINIRENA, Stanislas Kamanzi, yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyakurikiye Inama y’Abaminisitiri, kuri uyu wa kane tariki 28/06/2012.

Yagize ati: “Ubutaka bwubatseho imidugudu buzagirwa ubw’abaturage banahabwe ibyangombwa byabwo”.

Henshi mu gihugu hagiye hagaragara ikibazo cy’ababuranaga gusubirana ubutaka bwabo, barimo nk’abana b’impfubyi icyo gihe bari bataramenya ubwenge n’abari barahunze ubwo gahunda y’imidugudu yatangiraga.

Minisitiri Kamanzi yavuze ko iki kibazo kizwi, kuko icyo gihe Leta yafataga ubutaka budafite nyirabwo cyangwa ubukurikirana. Minisitri asobanura ko Leta nta gahunda ifite yo guhuguza uzagaragaza ko ubutaka ari ubwe nubwo atazabusubizwa.

Ati: “Itegeko rivuga ko mu gihe Leta ifashe ubutaka bw’umuntu ikabukoresha mu gikorwa k’inyungu rusange nyirabwo atabusubizwa ahubwo ahabwa ingurane ikwiye”.

Iri tegeko nirimara kuzura nibwo rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri iyi gahunda yo gutura mu midugudu yagiyeho igamije cyane cyane abatuye icyaro.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka