Abahatanira kujya mu nteko baratangira kwiyamamaza

Abakandida bari ku rutonde rw’abazatorerwa kujya mu nteko ishingamategeko, baratangira kwiyamamaza guhera tariki 26/08/2013 kuzageza tariki 15/09/2013.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora isaba ko uwamamaza cyangwa uwiyamamaza byakorwa mu bwisanzure, hubahirizwa ituze rya rubanda n’umutekano.

Uburyo bwo kwiyamamaza bugomba gukorwa muri ubu buryo; inama mu ruhame, amatangazo amanitse n’ibitambaro bimanikwa ahemewe n’ubuyobozi, gutanga amabaruwa n’inyandiko zigenewe abantu benshi, kwandikira umuyobozi bw’akarere hasigaye amasaha 24, kopi y’ibaruwa igezwa kuri NEC ku rwego rw’akarere, Inyandiko, Imipira, Ingofero, amafoto n’ibindi bikoresho bitandukanye byamamaza.

Ni ki kibujijwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza?
Mu bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza no kwamamaza ni; gukoresha umutungo wa Leta uwo ari wo wose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, gukoresha ruswa, guhamagarira abatora n’ abatoresha kwiba amajwi.

Hari kandi imyitwarire yose yatuma amatora atagenda neza, kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko, gushingira ku ivangura iryo ariryo ryose n’amacakubiri. Mu biganiro mpaka no mu nama z’abaturage hagomba kwirindwa gukoresha imvugo, amashusho n’ibimenyetso ibyo aribyo byose byateza imvururu cyangwa amacakubiri mu baturage.

Hagomba kandi kwirinda kuvuga undi mukandida ku byerekeye imibereho ye bwite, idini ayoboka, akarere akomokamo, ubwoko bwe cyangwa ikindi cyose gishingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Abiyamamaza n’ababamaza basabwa kuzahita bahagarika ibikorwa byose bijyanye no kwamamazwa mu gitondo cya tariki 15/09/2013, buri bucye hakorwa mato nyirizina.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka