Abaharanira uburenganzira bwa muntu bongeye gusaba ko amakuru abitswe na UN agarurwa mu Rwanda

Nyuma y’ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa (IRMCT), Urwego Rwasigaranye Inshingano z’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR), abaharanira uburenganzira bwa muntu bongeye gutanga icyifuzo gisaba ko amakuru afatika ari mu bushyinguranyandiko bwa ICTR yoherezwa mu Rwanda.

Icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR)
Icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda (ICTR)

IRMCT ni urwego rwasigaranye inshingano za ICTR, urukiko rwashyizweho n’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano, kugira ngo ruburanishe abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), ku wa mbere tariki 27 Kamena 2022, yashyize umucamanza Graciela Gatti Santana wa Uruguay, ku mwanya w’umuyobozi wa IRMCT asimbura Carmel Agius wari uri kuri uwo mwanya kuva muri 2019.

N’ubwo Akanama ka UN gashinzwe Umutekano kari kasabye ko amakuru yose afatika areba u Rwanda, yinjizwa muri mudasobwa kugira ngo abayakeneye bose harimo n’abari mu Rwanda bajye bayabona, icyifuzo cy’uko agarurwa mu Rwanda ntaho kirajya.

Kugeza ubu, ayo makuru abitse mu bushyinguranyandiko buherereye Arusha muri Tanzania, hafi y’ahahoze icyicaro cya ICTR.

Jean Damascène Ndabirora Kalinda, urimo gukurikira amasomo yihariye mu bijyanye n’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko n’ubwo Akanama ka UN gashinzwe Umutekano kahisemo kwinjiza ayo makuru muri mudasobwa, ngo nta rirarenga kugira ngo yoherezwe mu Rwanda, kandi ngo hari impamvu zumvikana zo gushyigikira icyo kifuzo.

Ndabirora Kalinda aragira ati “Igihe burya gikemura ibintu byinshi; kugeza kuri uru rwego, ntabwo twari twarigeze dutekereza ko ayo makuru agomba kubanza kwinjizwa muri mudasobwa kugira ngo abone kutugeraho. Ntabwo urwego rwa IRMCT ruzahoraho ubuziraherezo, kandi igihe cyo kurufunga nikigera, nta wamenya, wenda hazafatwa icyemezo cyo koherereza u Rwanda amakuru afatika ari mu bushyinguranyandika bwa ICTR.”

U Rwanda rumaze igihe rusaba kohererezwa amakuru ICTR ibitse ariko Umuryango w’Abibumbye ukavuga ko impamvu bidashoboka ari uko ubwo bushyinguranyandiko, bukubiyemo amakuru yose y’abatangabuhamya barinzwe batanze mu gihe cy’imanza.

Abo batangabuhamya barinzwe ni ab’ubushinjacyaha, kandi benshi muri bo ni abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hagati aho ariko, Ndabirora Kalinda nawe wacitse ku icumu rya Jenoside, ntiyemeranya n’ibisobanuro bya UN kuri iyo ngingo.

Kalinda ati “Twagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa IRMCT ku wa mbere tariki 27 Kamena 2022, twongera kumusubiriramo icyifuzo cyacu ko dukeneye ayo makuru iwacu. Abo batangabuhamya bari muri twe, ndetse ni natwe tubarinze. Ubwo se UN irumva yabarinda kurusha uko twe twabikora?”

Jean Damascène Ndabirora Kalinda
Jean Damascène Ndabirora Kalinda

Kalinda akomeza agira ati “Amateka yacu n’ibiyaherekeje byose bifite uruhare runini mu bwiyunge bwacu, kandi amakuru ICTR ibitse ni kimwe mu bigize amateka yacu, ni yo mpamvu tuyakeneye hano.”

The New Times dukesha iyi nkuru, yanditse ko ubushyinguranyandiko bwa ICTR bubitse inyandiko zireshya n’ibilometero bine (4km), mu gice nyamukuru cyabwo hakaba harimo amakuru y’abatangabuhamya batanze ibimenyetso fatizo ICTR yashingiyeho akazi kayo.

Ugendeye ku mateka y’urukiko, ubwo buhamya bw’amasaha ibihumbi 26 bwatanze n’abatangabuhamya 3.200 mu manza zamaze iminsi 6.000. Hejuru y’ibyo kandi, harimo n’ibimenyetso byinjijwe mu bushyinguranyandiko biherekejwe n’imyanzuro itagira ingano yandikiwe mu manza, amabaruwa, ibyemezo, raporo z’ingamba n’izindi nyandiko z’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka