Abaharanira uburenganzira bw’abana barabasabira ibiribwa, kwiga no kwandikwa mu irangamimerere

‘Coalition Umwana ku Isonga’ na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, baravuga ko batewe impungenge n’umubare munini w’abana udafite ibiribwa n’ibyo kwambara bihagije, ndetse ko abenshi ngo batanditswe mu irangamimerere.

Niwerukundo Jean Claude wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu asaba abanyamakuru ubufasha mu kuvuganira abana
Niwerukundo Jean Claude wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu asaba abanyamakuru ubufasha mu kuvuganira abana

Bamwe mu bakozi b’izi nzego basabye itangazamakuru ubufatanye mu kuvuganira abana, nyuma ya raporo y’impuzamiryango CLADHO yakozwe ku bana mu mwaka ushize wa 2019.

Ibarurirashamibare rigaragaza ko abana mu Rwanda (abantu bose bafite munsi y’imyaka 18) bangana na 35% by’Abaturarwanda bose, bakaba bahwanye n’abaturage barenga miliyoni enye.

Ubushakashatsi bwa CLADHO buvuga ko muri abo bana bose, abavuga ko bafungura bakumva bahaze (kabone n’ubwo ifunguro ryaba ritujuje intungamubiri) bari ku rugero rwa 49.6%, kandi ko ababona byibura ifunguro rimwe ku munsi ari 34.2%, ababona amafunguro abiri ku munsi bakaba 44.2%, naho abarya gatatu bakaba bangana na 23%.

CLADHO ikomeza igaragaza ko n’ubwo abana bangana na 91% bavukira kwa muganga, abagera kuri 56% ari bo bonyine bandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ibi bikaba byaviramo abatanditswe ingaruka z’uko batazabona umurage w’ababyeyi n’ibyangombwa Leta itanga.

Abana bangana na 86% ngo ni bo bonyine bari mu miryango bavutsemo, 14% bakaba bari mu ngo z’abandi bantu aho bakoreshwa imirimo ivunanye, bavuye mu ishuri bakaba bafashwe nabi, ndetse ko bakorerwa ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina no gukubitwa.

Umuhuzabikorwa wa ‘Coalition Umwana ku Isonga’, Ruzigana Maximilier agira ati “Abantu benshi ntibaragera ku rwego rwo guhangayikishwa n’umwana w’umuturanyi, buri wese arashaka kwita ku mwana we gusa, nyamara ntazi ko ibyo arimo kumushakira uwo w’umuturanyi atazatuma abirya”.

“Igihe tubona hari ibishoboka, twafasha ba babyeyi bakennye kuko umwana kugira ngo yige ari uko aba yabonye ibyo kurya no kwambara bimuhagije, iyo atabibonye ava mu ishuri akajya mu mirimo mibi”.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa Muntu, Niwerukundo Jean Claude avuga ko hari inzego nyinshi zigomba gufata ingamba, ariko ko umuryango ari wo w’ibanze.

Niwerukundo yagize ati “Kuba abana bavuga ko barya bagahaga ari 49.6% ni umubare mubi cyane, icyakora urwego rufata icyemezo gikomeye ni umuryango.”

Ati “Umuryango ugomba kumenya ko umwana akeneye kurya ibituma akomera, ibimurinda indwara n’ibituma akura neza, igihe bagiye kugaburira umwana, be guharanira ko yuzuza inda gusa”.

Izi nzego zishinzwe guharanira uburenganzira bw’umwana zikomeza zisaba ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono hagamijwe kurengera umwana, kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka