Abahanzi n’abanyamakuru barasabwa gukemura impaka ku bwiyunge bw’Abanyarwanda
Imbaraga zo kumvwa abahanzi n’abanyamakuru bafite zitezweho guhindura imyumvire y’abaturage no gukemura impaka zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ngo umuhanzi abonwa nk’umuhanuzi n’umuhuza, mu gihe umunyamakuru afatwa nk’umukangurambaga.
Ini ni ibyatangajwe na Ministiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye izi nzego zombi ubwo ubwo bari mu mwiherero w’iminsi ibiri watangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013 mu karere ka Bugesera, mu ihuriro ryiswe ‘Youth Connekt’.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abahanzi n’abanyamakuru bakwiye kunga Abanyarwanda no gukemura impaka zo kutumva neza ibibazo by’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati: “Umuhanzi ni umuhanga, akaba umuhanuzi ushobora kubona ibimenyetso by’ibihe, akaba n’umuhuza kuko nabonye umwana wacitse ku icumu rya jenoside ahoberana n’uwamwiciye se, kubera abahanzi.
Ni umukangurambaga, abantu bumva bakabyuka bakajya gukora, ahagaze ahirengeye, arabayobora, bagahunga inzara akabereka aho bahahira, ndetse akanabaherekeza.”
Abatanze inyigisho bavuga ko kuva na kera umuntu wakoraga amahano, abo mu muryango we bajyaga gusaba imbabazi abo yahemukiye; ngo na vuba aha mu karere ka Kamonyi imiryango yarahagurutse ijyana n’amatungo yo kwishyura ibyangijwe muri Jenoside, atari uko ari bo bakoze ibyaha.
Ibyo ni ibyemejwe na Dr Jean Baptiste Habyarimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Nta gitangaza kirimo kuba bamwe mu Banyarwanda bumva ko bakwiye gusaba imbabazi mu izina ry’Abahutu.”
Ibiganiro bya ‘youth connect’ ngo bizakomereza ku bindi byiciro by’abaturage, byagurirwe mu turere twose tw’igihugu bivuye kuri 15 byari byagezemo.
Inzego zinyuranye zateguye ibi biganiro zirimo itsinda ry’abahanzi “Arts for peace”,Imbuto Foundation, Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, iy’ubutegetsi bw’igihugu n’ibindi bigo; birashaka kumva amateka ya buri muntu n’umusanzu we mu bwiyunge bw’abanyarwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|